Sinakwemera urukingo rwa Covid-19 ndamutse nzi ko rutizewe - Perezida Samia Suluhu

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yavuze ko atakwemera gushyira ubuzima bwe mu kaga yikingiza Covid-19 mu gihe yaramuka azi ko urukingo rutizewe.

Ibyo Perezida Samia Suluhu yabivuze tariki 28 Nyakanga 2021 ubwo muri icyo gihuguhatangizwaga ubukangurambaga bwo gukingira Covid-19, igikorwa cyabereye mu biro bya Perezida y’icyo gihugu i Dar es Salaam.

Gukingira Covid-19 muri icyo gihugu byatangiye none tariki 28 Nyakanga, nyuma y’uko mu Cyumweru gishize Tanzinia yakiriye inkingo za Covid-19 zigera kuri Miliyoni 1.05 zakozwe n’uruganda Johnson & Johnson zitanzwe na Leta zunze ubumwe za Amerika binyuze muri gahunda yo gusaranganya inkingo za Covid-19 yiswe ’Covax’.

Nubwo gukingira Covid-19 ubu bikorwa hirya no hino ku Isi, ariko hari ababirwanya bavuga ko izo nkingo zitizewe, Perezida Samia Suluhu akaba yarwikingije kugira ngo amare impungenge Abatanzania

Yagize ati," Jye ndi nyina w’abana bane, ndi nyirakuru w’abazukuru, ndi Perezida w’igihugu nkaba ndi n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Tanzania, ntabwo rero nari kwishyira mu kaga ubwanjye ngo nikingize urukingo ntizeye kandi mfite izo nshingano zose zindeba. Nabikoze ngo ntange urugero ku bandeberaho, Perezida ni nk’umushumba, mfite abantu benshi bankurikira, bamfatiraho urugero, rero sinari kwishyira mu byago".

Perezida Samia Suluhu yavuze ko mu mubiri we afitemo n’izindi nkingo amaranye imyaka 61, kuko ngo yavutse inkingo ziriho abantu bakingirwa, ndetse ngo hari n’izo abantu bakingirwa bari mu ngendo nka ’Yellow fever’, ku buryo we ngo atumva ibyago biri mu kwikingiza Covid-19 mu gihe abahanga mu bya siyansi bemeje ko nta kibazo biteje.

Iyo ngo ni yo mpamvu yikingije ariko asaba n’Abatanzania kwima amatwi amakuru atari yo avugwa kuri urwo rukingo.

Yagize ati, "Ku batarahura n’icyo cyorezo batazi ibibazo bijyana nacyo, bavuga ibyo bashaka.Ariko uyu munsi nimujye Moshi, nimujye Arusha, Kagera ndetse na Dar es Salaam ahu muhura n’imiryango yahuye n’icyo cyorezo.Bafite amagambo bakubwira kandi ubu iyaba bari babishobora bari kuba bari hano baje kwikingiza kugira ngo birinde kongera guhura n’ibyago bahuye na byo".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka