E-Kash izoroshya ihererekanya ry’amafaranga hagati ya banki na Mobile Money
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko uburyo bushya bwo kwishyurana bwiswe e-Kash buzafasha abaturage kohereza no kwakira amafaranga mu buryo bwihuse, bworoshye kandi bwizewe hagati y’ibigo by’imari n’ibigo by’itumanaho.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga, mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio, cyahuje abahagarariye Banki Nkuru y’u Rwanda, RSwitch, Bank of Africa na MTN Mobile Money, baganira ku buryo e-Kash izahindura serivisi zo kwishyurana mu Rwanda.
e-Kash ni uburyo bushya bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bwatangijwe na Banki Nkuru y’u Rwanda binyuze muri Rwanda National Digital Payment System (RNDPS), bugamije guhuza amabanki n’abatanga serivisi za Mobile Money ku rubuga rumwe.
Mu magambo yoroshye, e-Kash ituma umukiriya ashobora kohereza cyangwa kwakira amafaranga hagati ya banki n’ibigo bitanga serivisi za Mobile Money, kabone n’iyo atakoresha ikigo kimwe n’uwo yoherereza.
Adeline Mukashema, ukora mu Ishami rishinzwe kugenzura uburyo bwo kwishyurana muri Banki Nkuru y’u Rwanda, yavuze ko e-Kash yatangijwe kugira ngo ibigo by’imari bikoreshe uburyo bumwe bwo guhererekanya amafaranga, bityo serivisi zirusheho kwihuta no gukemura ibibazo by’abakiriya mu buryo bworoshye.
Ati:"Ikigo cyose gikoresha sisitemu ya e-Kash birorohera guhuzwa n’ibindi bigo biyikoresha. Iyo habaye ikibazo, biroroha kumenya aho cyabereye kugira ngo umukiriya afashwe vuba."
Mukashema yavuze ko ubu buryo buzagabanya ingendo n’umwanya abaturage batakarizaga ku mashami ya banki cyangwa ku bakozi ba Mobile Money, kuko serivisi nyinshi zizajya zitangirwa ku ikoranabuhanga.
Yongeyeho ko e-Kash iri mu ngamba za Banki Nkuru y’u Rwanda zo guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga no kugabanya ikoreshwa ry’amafaranga afatika.
Mukashema ivuga ko e-Kash igamije koroshya ubwishyu n’ihererekanya ry’amafaranga, guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari no kongera ubwisungane hagati y’ibigo by’imari n’abatanga serivisi z’itumanaho.
Mukeshimana avuga bimwe mu byo ushobora gukora ukoresheje e-Kash kohereza amafaranga ava kuri konti ya banki akajya kuri Mobile Money, kohereza amafaranga ava kuri Mobile Money akajya kuri konti ya banki, Kohereza amafaranga hagati y’amabanki atandukanye, Kwakira amafaranga mu buryo bwihuse kandi butekanye.
Ati“Ibyiza bya e-Kash birimo kwihutisha ihererekanya ry’amafaranga, kugabanya ingendo zo kujya kuri banki cyangwa ku bahagarariye Mobile Money, gutanga umutekano usesuye mu bikorwa byo kwishyurana, guhuza ibigo byose by’imari bikoresha uru rubuga, no guteza imbere ubukungu budakoresha amafaranga afatika” (Cashless Economy).
Mu gukora ibi bikorwa byo kohereza no kwakira amafaranga, abakiriya bazakomeza gukoresha konti zo muri banki na telefoni ngendanwa basanzwe bakoresha. Umubare ntarengwa w’amafaranga ashobora koherezwa cyangwa kwakirwa muri eKash ni amafaranga y’u Rwanda angana na milyoni icumi (10,000,000 FRW) kuri buri gikorwa.
Christian Gombaniro, ushinzwe ibikorwa by’iterambere muri RSwitch, yavuze ko iki kigo ari cyo gicunga urubuga ruhuza amabanki, ibigo by’imari n’abatanga serivisi za Mobile Money, kugira ngo amafaranga agere aho agenewe mu buryo bwizewe.
Ati: "RSwitch ni yo igenzura urubuga ruhuza amabanki yose n’ibigo bitanga serivisi za Mobile Money. Tureba ko amafaranga y’umukiriya agera aho agomba kujya mu buryo bwihuse kandi butekanye."
Yasobanuye ko e-Kash yubatswe ku rwego rw’igihugu ku buryo igabanya imbogamizi zo kohereza amafaranga hagati y’ibigo bitandukanye, ndetse ikanatanga umutekano n’icyizere mu bikorwa byo kwishyurana.
Hakimu Bugingo, ukora muri Bank of Africa, yavuze ko banki yabo yamaze kwinjira muri e-Kash kandi ko izafasha abakiriya kubona serivisi zihuse kurushaho.
Ati: "Twiteze ko e-Kash izatuma abakiriya bohereza kandi bakakira amafaranga mu buryo bworoshye, bityo serivisi tubaha zikomeze kunozwa."
Ku ruhande rwa MTN Mobile Money, Philippe Kakuru yavuze ko e-Kash itazabangamira ibikorwa by’ibigo by’itumanaho, ahubwo izarushaho guteza imbere ubufatanye hagati yabyo n’ibigo by’imari.
Yagize ati: "e-Kash ni urubuga ruhuza ibigo bitandukanye. Tuzakomeza gukorana kugira ngo abakiriya babone serivisi zihuse kandi zizewe."
Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko e-Kash izafasha gukomeza kubaka ubukungu budakoresha guhererekanya amafaranga mu ntoki aho abaturage bazashobora guhererekanya amafaranga hagati ya banki na Mobile Money mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|