RDF yagaragaje ibikorwa ingabo z’u Rwanda zimaze kugeraho muri Mozambique (Video)

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Colonel Rwivanga Ronald, yatangaje ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bikomeje kandi ko ingabo z’u Rwanda zirimo kwitwara neza mu guhashya inyeshyamba mu Majyaruguru ya Mozambique, mu duce twa Palma, Afungi, Mueda na Awasse.

Colonel Rwivanga Ronald
Colonel Rwivanga Ronald

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko uretse umusirikare wakomeretse, ingabo z’u Rwanda zihagaze neza ndetse zashubije inyeshyamba inyuma.

Kuva ingabo z’u Rwanda zakoherezwa muri Mozambique tariki 9 Nyakanga 2021, mu byumweru byakurikiyeho zatangiye kujya mu birindiro kandi zitangira guhangana n’inyeshyamba.

Col Rwivanga yavuze ko abarwanyi b’inyeshyamba bamwe bishwe mu matariki ya 24 Nyakanga na 26 Nyakanga 2021.

Col Rwivanga yavuze ko usibye abishwe muri izo nyeshyamba, hari n’intwaro zafashwe.

Yagize ati “Ingabo z’u Rwanda aho zagiye zihura n’umwanzi zaramuneshaga, ubu umusirikare wacu umwe ni we wakomeretse kandi ari kwitabwaho.”

Ubwo u Rwanda rwoherezaga ingabo muri Mozambique, byavugwaga ko nyuma y’amezi atandatu hazakorwa igenzura rigamije kugaragaza niba zizagumayo cyangwa zakurwayo. Icyakora mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021, Col Rwivanga yavuze ko ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zirimo bidashingiye ku gihe runaka zizamara, kuko bizaterwa n’igihe ikibazo kizakemukira.

Mu gihe benshi bibaza inyungu u Rwanda rufite mu kohereza ingabo muri Mozambique, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatangaje ko nta kiguzi u Rwanda rwamusabye ahubwo ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda biri mu kugarura amahoro.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda akaba avuga ko kuva muri 2004 u Rwanda rwitabira ibikorwa byo kugarura amahoro nk’igihugu kizi agaciro k’amahoro.

Ati “Twarabikoze mu bice bitandukanye, muri Centrafrique kandi hari impinduka ziriyo kuva twagerayo."

Minisitiri Vincent Biruta
Minisitiri Vincent Biruta

Naho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, we yemeza ko kuba u Rwanda rwaratabaye Mozambique binyuze mu masezerano ibihugu bifitanye kandi ko umuryango wa SADC wabimenyeshejwe hamwe n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’ibindi bihugu bikorana bya hafi na Mozambique.

N’ubwo u Rwanda rukomeje kotsa igitutu inyeshyamba zigendera ku mahame ya kisilamu mu Majyaruguru ya Mozambique, ingabo zibumbiye mu bihugu bigize umuryango wa SADC na byo byamaze kohereza ingabo muri iki gihugu.

Inyeshyamba zimwe zikaba zatangiye kwambuka umupaka zijya muri Tanzania aho benshi bari basanzwe bava mu guhungabanya umutekano.

Kuva muri 2017 inyeshyamba zateje umutekano mukeya mu majyaruguru ya Mozambique mu duce twa Palma, Afungi, Muenda na Awasse ndetse abaturage babarirwa mu bihumbi 800 bavuye mu byabo mu gihe ababarirwa mu bihumbi bitatu bishwe, imishinga y’iterambere irahagarara harimo n’iyo gucukura Gaz.

Reba Video y’Umuvugizi wa RDF asobanura ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka