Bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano n’uburiganya mu kugura ibicuruzwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe abantu barindwi (7) bashakishwaga ku byaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

RIB iravuga ko aba bantu bumvikanaga n’umucuruzi kumurangurira ibintu, ariko bakishyura amafaranga make kuri konti yabahaye kugira ngo babone inyemezabwishyu ya banki, nyuma bakayihindura bakoresheje ikoranabuhanga bakiyandikiraho umubare w’amafaranga ujyanye n’ibicuruzwa bumvikanye kwishyura.

Ubundi buryo bakoresha ngo ni igihe nyiri ibicuruzwa yifuje kwishyurwa hakoreshejwe uburyo bwo kohereza amafaranga kuri telefone buzwi nka Mobile Money. Icyo gihe ngo
bamwoherereza ubutumwa bwa Mobile Money bw’ubuhimbano. Iyo nyiri ibicuruzwa adashishoje cyangwa ngo agire amakenga, ategeka uri ku iduka agaha ibicuruzwa abo bantu. Ibi byose ngo babikora vuba cyane kugira ngo badafatirwa mu cyuho.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurakangurira abacuruzi kugira amakenga mbere yo gutanga ibicuruzwa, bakajya babanza kureba niba koko amafaranga y’ubwishyu yageze kuri konti zabo.

Uko byagenze…

Aba bantu uko ari barindwi bagiye bakorera abantu batandukanye harimo n’abacuruzi bakaba barafashwe bibye amakarito 250 y’ibinyobwa bidasembuye afite agaciro ka miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abakurikiranywe ni Uwabose Ivan uvugwaho kuba ari we wateguye umugambi wo kwiba, Nyirimanzi Theogene, Byiringiro Eraste, Dusabimana Alias Jean de Dieu, Mbarubukeye Athanase Alias Issa, Nkusi Lewis na Minani Evariste.

Bakurikiranyweho ibyaha 3 birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo gihanishwa ingingo ya 224, banakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ihanishwa ingingo ya 276, hamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa ingingo ya 174.

Mu makarito 250 yari yibwe, hamaze kugaruzamo 231
Mu makarito 250 yari yibwe, hamaze kugaruzamo 231

Uwabose Ivan avuga ko yahamagaye ku ruganda abasaba kumuzanira ibinyobwa bamubwira ko bakorera mu Karere ka Kayonza ariko bafite ishami i Kigali, hanyuma mugenzi we arabahamagara abasaba kumuzanira amakarito 250.

Ati “Ayo makarito ahwanye na miliyoni 6, yabahamagaye ku itariki 13 z’uku kwezi turimo ababwira ko azikeneye i Musanze, ababwira ko adahari ariko imodoka ye iri i Kigali bagomba bagomba kumushyirira amafaranga kuri banki, bamuha nimero ya konte, biba ngombwa ko muri bagenzi banjye duteranya amafaranga, Theo ni we wagiye kuverisa (kwishyura) ibihumbi 4 kuri banki ku Muhima, noneho iyo nyemezabwishyu ayivanyeyo yayihaye Emmy ajya kuyikoresha ashyiraho miliyoni 6”.

Minani Evariste avuga ko ari umucuruzi wagurishijwe imari yari yibwe ariko atabizi.

Ati “Jye ndi umucuruzi, aba bagabo baraje baranyesikoroka (barambeshya) banyereka ko bafite ibintu bifite fagitire kandi koko bari bayifite igaragara ko ari yo, ntabwo nari nzi ko ibi bintu ari ibijurano kuko aba bagabo sinari mbazi umuntu wabandangiye ni umwe muri bo ariko we yari umumotari sinzi uburyo bamenyanye ibintu ndabirangura jye bari bampaye ibihagaze 2,745,000”.

Mutesi Solange ni we mucuruzi wari wibwe. Avuga ko yahamagawe n’umukiriya amusaba ibicuruzwa.

Ati “Yarampamagaye kuri telefone ambwira ko namuha ibicuruzwa, ansaba kumuha konte yo kwishyuriraho ya company ndayimuha, arambwira ngo namara kwishyura aranyoherereza aho yishyuriye kuri whatsApp, arayohereza ndayibona mbona ko yishyuye, yohereza umushoferi we araza muha ibicuruzwa aragenda, nyuma tugiye kureba dusanga ya mafaranga ntayageze kuri konti”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. Thierry Murangira, asaba abacuruzi gushishoza mbere y’uko barekura ibicuruzwa byabo.

Ati “Mbere y’uko urekura ibicuruzwa byawe ugomba kubanza kwizera neza ko amafaranga yageze kuri konti udashingiye kuri kariya ka message yakwishyuriyeho, ikindi gikomeye turabwira abantu ko bagomba gushishoza ikintu cyitwa ngo imari ishyushye igura macye itera igihombo”.

Mu makarito 250 yari yibwe, RIB imaze kugaruzamo 231 mu gihe ayandi akirimo gukurikiranwa kugira ngo na yo agaruzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka