Umubano w’u Rwanda na Uganda ntagihinduka, uw’u Burundi biragenda biza - Minisitiri Biruta

N’ubwo hamaze kuba inama zitandukanye hagati ya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, ariko uko ibintu byari bimeze ngo ni ko bikimeze ntakirahinduka nk’uko Minisitiri Dr Vincent Biruta yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021.

Abanyarwanda bamaze igihe bakorerwa iyicarubozo muri Uganda bamwe bakajugunywa ku mupaka batabasha kugenda
Abanyarwanda bamaze igihe bakorerwa iyicarubozo muri Uganda bamwe bakajugunywa ku mupaka batabasha kugenda

Dr Biruta yagize ati "Uko ibintu byari bimeze, ntacyahindutse cyane, ariko twe nka Leta y’u Rwanda twiteguye kugarura umubano mwiza n’ibihugu duturanye harimo na Uganda.Ariko kugira ngo tubishobore, ni uko habaho ubushake bwa politiki bw’icyo gihugu.Tugomba gukemura ibibazo twaganiriyeho guhera mu myaka ishize, harimo ikibazo cy’Abanyarwanda bahohoterwa mu gihe bambutse umupaka bajya muri Uganda ndetse n’abatuyeyo".

"Mu bindi twaganiriyeho harimo kuba icyo gihugu gitera inkunga imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu. Twiteguye kubaka umubano mwiza, ariko hagomba kubaho ubushake bwa politiki".

U Rwanda rushinja Uganda kuba itera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo harimo ’FDLR’, ’P5’, na ’FLN’, iyo mitwe ikaba ikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu mibanire y’ibihugu byombi, habayeho ibiganiro byakubiwe mu masezerano hagati y’impande zombi yiswe ’Luanda MoU’, ariko Dr Biruta yavuze ko izo mbaraga zose zashyizwe mu gushaka gukemura ikibazo, ntacyo ziratanga kugeza ubu.

Hashyizweho Komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano ya Luanda nyuma y’uko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ahuye na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda muri Nzeri 2019.

Perezida wa Angola Joao Lourenco na mugenzi we wa ’RDC’ Felix Tshisekedi bari abahuza muri ibyo biganiro, bagiriye inama ibihugu byombi yo kuganira ku bibazo byahungabanyije umubano wabyo guhera mu myaka mike ishize, bakabiganiraho ntacyo bahishanya.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi uragenda umera neza

Dr Biruta avuga ko ibiganiro bimaze igihe bikorwa hagati y’u Rwanda n’ u Burundi bigenda bigira icyo bitanga nubwo hakiri ibikeneye gukorwa.

Minisitiri Biruta yagaragaje uko u Rwanda rubanye n'u Burundi na Uganda
Minisitiri Biruta yagaragaje uko u Rwanda rubanye n’u Burundi na Uganda

Yagize ati, "Abayobozi bakuru bashinzwe iperereza mu ngabo mu bihugu byombi, bamaze guhura inshuro ebyiri, tuzakomeza gukorana na Guverinoma y’u Burundi, ariko aho bigeze ubu, ibintu biragenda neza. Hari n’ibindi bikorwa bizakurikira uruzinduko rwa Minisitiri w’intebe w’u Rwanda mu Burundi".

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yasuye u Burundi mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2021, mu gihe bizihizaga ibirori by’isabukuru y’imyaka 59 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge.

Mu ijambo Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste yavuze kuri uwo munsi, yavuze ko kubona itsinda ryaturutse mu Rwanda rije kwifatanya nabo muri ibyo birori, ari ikimenyetso gikomeye cy’uko hafungutse ipaji nshya mu mubano w’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo ikibazo mu 2015, u Burundi bushinja u Rwanda gucumbikira abashaka guhungabanya umutekano wabwo.Ariko u Rwanda rwarabihakanye.

Ku rundi ruhande u Rwanda rwashinjaga u Burundi gufasha imitwe yitwaje intwaro gucengera mu Rwanda ije kwica abaturage b’inzirakarengane no kunyaga ibyabo.

U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bifite ibyo bihuriyeho nk’umuco, ururimi ndetse byabonye ubwigenge ku munsi umwe, tariki 1 Nyakanga 1962.

Hashize iminsi u Rwanda n’u Burundi bitangiye inzira yo kugarura umubano mwiza, kuko mu kwezi k’Ukwakira 2020 Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Biruta, yahuye na mugenzi we w’u Burundi, bahuriye ku mupaka wa Nemba, baganira uko bagarura umubano w’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka