Tanzania: Umubyeyi wari utegereje impanga yahawe umwana umwe anaterwa ubwoba

Umuryango w’umugabo witwa Mayenga Nigonzala, utuye ahitwa Kidinda, mu Karere ka Bariadi, Intara ya Simiyu, ubu ufite ibibazo byinshi utabonera ibisubizo nyuma y’uko umugore we Zawadi Sayi, abwiwe ko yabyaye umwana umwe nyamara igihe cyose yagiye kwipimisha atwite yarabwirwaga ko atwite impanga z’abana babiri, bagiye no gukurikirana ikibazo cyabo baterwa ubwoba.

Aganira n’ikinyamukuru kitwa Mwananchi cyandikirwa aho muri Tanzania, cyamusanze iwe mu mpera z’icyumweru gishize, Zawadi wabyaye abazwe, akabyarira ku bitaro bya Somanda- Bariadi ku itariki 23 Gicurasi 2021, yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye ajya kwipimisha atwite, akabwirwa ko atwite impanga.

Zawadi yagize ati "No ku itariki 23 Gicurasi 2021, ngezwa kwa muganga ngiye kubyara, umuganga wampimye yambwiye ko ku myaka mfite 16 ntashobora kubyara ku buryo busanzwe, ko ngomba kubagwa kuko abana bombi bamaze kunanirwa kandi bakaba bashaka kuvukira rimwe".

Lujiga Joyce nyina wa Zawadi wari wamuherekeje kwa muganga, yasabwe gusinya impapuro yemeza ko umubyeyi agiye kubagwa nyuma yo kubivuganaho n’umugabo we kuri telefoni, kuko we atari ari aho ku bitaro.

Nyuma yo gusinya izo mpapuro ngo Lujiga yahawe urutonde rw’ibikenerwa mu kubyaza Zawadi kugira ngo ajye kubigura muri Farumasi yo hanze y’ibyo bitaro. Ajya kubigura arabizana, hanyuma umubyeyi yinjizwa mu cyumba babyarizamo, ariko birangiye Lujiga ngo yatangajwe n’uko bamuhereje umwana umwe aho kuba babiri nk’uko byari biteganyijwe.

Zawadi we ntiyumvaga kuko ngo yari yatewe ikinya kimusinziriza, Lujiga abajije umuganga wabyaje Zawadi ndetse wanamupimye mbere yo kumubyaza akavuga ko atwite impanga, igituma bamuhaye umwana umwe aho kumuha babiri. Umuganga ngo yamusubije ko havutse umwana umwe gusa, yongeraho ko icyatumye bamubaga ari uko ngo umwana yari munini w’ibiro bine.

Lujiga ati "Uwo muganga amaze kumbwira atyo nagumanye ibibazo byinshi mu mutwe uretse ko ntacyo nari mfite cyo kuvuga".

Zawadi ikinya kimaze kumushiramo bamubwiye ibyo umuganga yavuze ko havutse umwana umwe gusa, arabyakira abifata atyo, ndetse banatashye mu rugo babwira abo mu muryango ko havutse umwana umwe aho kuba impanga bari bategereje nabo barabyakira,bumva ko ari uko bimeze.

Ikibazo cyongeye kubyuka nyuma y’ibyumweru bicyeya ubwo Zawadi yari asubiye kwa muganga kugira ngo barebe niba arimo akira neza nyuma yo kubyara abazwe ’checkup’.

Ngo mu gihe yari yicaye aho kwa muganga, haje umuforomokazi amubaza aho undi mwana ari kuko ngo yamubonanaga umwe. Zawadi ngo ntiyagira icyo asubiza kuko atari yiteze icyo kibazo. Nyuma umuromokazi aramubaza ati "Ntiwitwa Zawadi? Ndabyibuka wabyaye impanga z’abana babiri b’abahungu nari mpari bakubyaza".

Zawadi ngo yaratunguwe abura icyo avuga, arumirwa gusa, umuforomokazi abonye uko Zawadi yumiwe ngo yarigendeye ntiyongera kugira ikindi avuga, agenda Zawadi atamenye izina rye, ariko isura yayifashe ku buryo amubonye yamwibuka.

Zawadi asubiye mu rugo ababwira ibyo yabwiwe n’umuforomokazi, bituma umuryango wiyemeza gutangira gushakisha ukuri kugira ngo bamenye aho undi mwana wa kabiri aherereye.

Lujiga nyina wa Zawadi ni we wahise ajya kureba ubuyobozi bw’ibyo bitaro babyariyeho ngo bamubwire uko byagenze.

Ahageze ngo bahamagaje abaforomo bari bahari Zawadi abyara ariko babonye uwo mukecuru ngo batangira kumubwira amagambo akomeye ko nta wundi mwana uhari, ngo azashakishe hose ntawe azabona.

Umukecuru arataha abibwira umuryango, banzura ko bagiye kureka gukurikirana icyo kibazo, bavuga bati "abagize uruhare mu ibura ry’uwo mwana ni abantu bifite mu buryo bw’amafaranga kandi ubushobozi bwacu twe ni buke".

Nyuma y’iminsi mike, ibitaro byahamagaje Zawadi na nyina Lujiga, bageze ku bitaro ubuyobozi bw’ibitaro ngo bwateranyije abaganga n’abaforomo bose bagize uruhare mu kubyaza Zawadi, nyuma busana Zawadi kwerekana umuforomo wamubwiye amakuru y’uko yabyaye abana babiri, Zawadi ngo ntiyashoboye kumwerekana kuko ntawari uri mu bari bateranirijwe aho.

Ibyo birangiye umwe mu baganga ngo yabwiye Zawadi ko yajya mu rugo akaruhuka akita ku mwana afite, kuko ngo niba ashaka impanga azabyara izindi, naho umwana ashakisha we ngo ntazigera amubona.

Uwo muganga kandi ngo yamubwiye ko akwiye kwima amatwi abamugira inama yo gukurikirana icyo kibazo kuko ngo ni abashaka ko agurisha imitungo ye igashira.

Zawadi ati "Uwo muganga yanambwiye ko ntagomba kuvuga nabi ibyo bitaro, kuko n’undi munsi nzakenera serivisi zabo. Ibyo nabifashe nk’uburyo bwo kumfunga umunwa ngo ntakomeza kuvuga".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka