#COVID19: Mu Rwanda abantu 11 bitabye Imana, abanduye bashya ni 965

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 965 bakaba babonetse mu bipimo 9,875. Abantu 11 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 787. Abitabye Imana ni bagore 2 n’abagabo 9.

Iyo Minisiteri itangaza kandi ko kuri uwo munsi abasezerewe mu bitaro ari 23 mu gihe ababyinjiyemo bashya ari 33, abarembye ni 61.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka