Umukobwa ugaragara mu ndirimbo nshya ya Juno Kizigenza yavugishije abantu (Video)

Umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo yise ‘Please me’ igaragaramo umukobwa wambaye mu buryo bamwe mu barebye iyo ndirimbo batangariye, dore ko kumutangarira byagaragaye na mbere mu minsi ishize ubwo uyu muhanzi yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga amafoto ateguza iyi ndirimbo.

Ni indirimbo benshi bashimye uburyo injyana yayo ikoze ariko bamwe bakaba banenze imyambarire y’uwo mukobwa, dore ko mu ndirimbo hari n’aho akuramo akenda k’imbere gahisha mu gituza yicaye imbere y’uwo muhanzi.

Mu bayitanzeho ibitekerezo hari abasanga ibi bikomeza kwangiza imyitwarire y’urubyiruko rubifataho icyitegererezo, ndetse bagasanga inzego zishinzwe umuco zikwiye kugira icyo zikora.

Icyakora hari abandi basanga nta cyo bitwaye ndetse bakaba bashimye iyi ndirimbo bavuga ko ari nziza kandi ko uburyo amashusho yayo ateye ari byo bituma bayikunda.

Umuhanzi Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kuvugwa cyane muri iyi minsi muri muzika nyarwanda. Yari aherutse gukorana indirimbo ‘Away’ na Ariel Wayz na yo ikaba iri mu zakunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi.

Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Please me’ ya Juno Kizigenza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Ninez komereza ahooo!!.

TWIZERIMANA yanditse ku itariki ya: 27-08-2022  →  Musubize

IBYO BIRAKABIJE

HAGENIMANA JEANBOSCO yanditse ku itariki ya: 21-10-2022  →  Musubize

nisaw cane 2 birtwika

Nshimiyimana jay p yanditse ku itariki ya: 17-01-2022  →  Musubize

ubuyobozi bwahaye rugari nibwirengere nibiza kurikira

me yanditse ku itariki ya: 4-08-2021  →  Musubize

ubuyobozi bwahaye rugari nibwirengere nibiza kurikira

me yanditse ku itariki ya: 4-08-2021  →  Musubize

ubuyobozi bwahaye rugari nibwirengere nibiza kurikira

me yanditse ku itariki ya: 4-08-2021  →  Musubize

Erega nta mbwa irya amagwakuzimu isetse, ni ubukene bw’amafranga bubibatera.

Moise yanditse ku itariki ya: 28-07-2021  →  Musubize

Akenshi usanga bene abo bakobwa ari indaya zavuyeho zibera muri gheto zabuze uko ziyakorera muri za night-clubs, kampala, kenya bigatuma bigaragaza mu ndirimbo z’abahanzi kugira ba shugga dadi babamenye ariko ikibazo gifite ba producers b’abahanzi bemera gutambutsa izo ndirimbo, ubutaha muzabona n’abatinganyi basohoye i ndirimbo gusa bisaba guca amande izo studios, media zizikina, no kujyana abo bahanzi mw’itorero kuko wasanga binywera ibiyobyabwenge bagakora amabara, puuuuu nareke kuduhenera 🤭

zouzou yanditse ku itariki ya: 28-07-2021  →  Musubize

Nta gikuba cyacitse,kuko umuco wacu wivanze n indi myinshi,kandi iyo habaye gufungur igihugu,tuba tunafunguriye imico yindi...Juno nta wamutera ibuye,kuko abari gushaka kurimutera,n ubundi ntabwo muri mubo a-targeting n indirimbo ye

Rose yanditse ku itariki ya: 28-07-2021  →  Musubize

Mubyukuri minisiteri yumuco ibehafi abantu barikwangiza umuco.

Daniel yanditse ku itariki ya: 28-07-2021  →  Musubize

Uyu si umuco nyarwanda rwose kuko biteye isoni.

Arias mitiyu yanditse ku itariki ya: 28-07-2021  →  Musubize

Yewe ibi bintu birenze urugero kbx jye nkurikije iyi nkuru umuco ugiye gucika pe

Joyeuse yanditse ku itariki ya: 28-07-2021  →  Musubize

Nakumiro pe! Gs biteye agahinda kuwari nkuyu

Adpr bosco yanditse ku itariki ya: 28-07-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka