Abamaze imyaka 20 muri gatanya n’abatandukanye ejo: Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga abafitiye ubutumwa

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Madame Mukantaganzwa Domitila, avuga ko abantu bagomba kumenya ko na nyuma y’ubutane ku bashakanye, kongera gusubirana bakabana, bishoboka.

Mu buhamya aherutse kuvuga abijyanishije n’imirimo yakoraga y’irangamimerere mu Karere ka Nyarugenge mu myaka ya cyera, yavuze ko hari imiryango ibiri yamutangaje.

Iyo miryango yarimo umugabo n’umugore we bari bamaze imyaka igera kuri 25 batandukanye, naho undi wari umaze imyaka 15.

Io miryango yombi yiyemeje kongera gusezerana bakabana, nubwo ngo bari baratandukanye, bakanahemukirana bishoboka byose.

Yagize ati,” Icyo nabwira Abanyarwanda kuri iki cy’ubutane, ni uko no gusubirana, birashoboka. Buriya mu mirimo myinshi nakoze, nigeze gukurira irangamimerere mu Karere ka Nyarugenge. Nigeze kugira imiryango ibiri yaje gusezerana y’abasaza. Umuryango umwe wari umaze imyaka 25 waratandukanye, umugabo n’umugore, baraza, umugabo yari amaze gushaka nk’inshuro eshanu. Umugore wa cyera we, iyo bamusendaga, yasubiraga iwabo, bakamuha isambu y’uburushyi, bakamwubakiramo akazu akaba aho. Ariko nyuma y’aba bagore batanu, umugabo yaragiye ajya kugarura wa wundi, aragaruka barasezerana. Icyo gihe twamubajije impamvu, aratubwira ati narazengurutse cyane,nasanze nta wundi mugore mwiza,dukwiye gusazana uretse uyu”.

“Umugore nawe twamubajije impamvu yemeye kugaruka nyuma y’iyo myaka, aratubwira ati, uyu ni Se w’abana banjye, ni we mugabo wanjye,nta mpamvu yari ihari, kuva aje akansaba imbabazi, nta cyari gutuma ntazimuha. Icyo rero ni ikintu cyiza. Ni n’ubuhamya bwiza abantu bakwiye kumva ko niba kwihangana byanze, kuko kubana bisaba kwihangana, no kwirengagiza...urirengagiza bugacya, urirengagiza icyari ikibazo kikabonerwa igisubizo. Iyo rero byanze mugatana, mujye mumenya ko ba bana mufitanye babakeneye mwembi nk’ababyeyi, nta n’abandi bazabona uretse mwe. Icya kabiri, munamenye ko no gusubirana nabyo bishoboka”.

“Aba kabiri baje gusezerana bari bamaze imyaka 15, barakoreranye ibintu bibi bishoboka, ariko nabo baraza. Ibyo rero ni ibisobanura ko buriya mu miryango kugira ikibazo, ntabwo ari cyo kibazo, ahubwo ikibazo ni uguhura n’ikibazo muri umuryango, ntimwicare ngo mugire uburyo bwo kukiganiraho ngo mugikemure. Naho ibibazo bizahoraho. Aha rero icyo nabwira Abanyarwanda, ni ukubashishikariza gukemura ibibazo mu bwumvikane, mu bworoherane. Turimo tuniga n’uburyo bworoshya imiburanishirize y’imanza, dukoresheje inyandiko z’incamake, zituma tudatinda mu biganiro bitari ngombwa."

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyuma yigihe runaka abashakanye batandukanye basanga bararapfuye ubusa.igitandukanya abashakanye
1.Umunwa kuzamura ijwi

2.kudaca bugufi

3.Respect
4.kutumvaba, kutubahana,
umwihariko rero wacu Abagabo dukunda icyubahiro umudamu udaha icyubahiro umugabo wiwe ibyo birabatandukanya rwose.

Kezeck yanditse ku itariki ya: 18-07-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka