Rutsiro: Ubuyobozi buravuga ko habayeho uburangare mu gutanga ikizamini cya Leta umunsi wacyo utaragera

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence, yavuze ko tariki ya 26 Nyakanga 2021 habayeho uburangare mu gutanga ikizamini cya Leta kitari mu bigomba gukorwa kuri uwo munsi.

Mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Rusebeya, ku rwunge rw’Amashuri rwa Kabona mu masaha y’Igitondo tariki ya 26 Nyakanga 2021 ubwo abanyeshuri bo mu ishuri rimwe barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc commun) batunguwe no guhabwa ikizamini cy’ibinyabuzima (Biology) cyari giteganyijwe gukorwa tariki 27 Nyakanga 2021, bakaba barakibahaye mu mwanya w’ikizamini cy’ubumenyi bw’isi (Géographie).

Abanyeshuri n’abarezi bashinzwe guhagarikira ibizamini byarabatunguye ndetse bahita bafata umwanzuro wo kugisubirana, ariko bagenzuye bansanga hari kopi imwe y’ikizamini yaburiwe irengero.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yemeza aya makuru, akavuga ko bahise babikurikirana ku buryo bitafatwa nko gukopera.

Agira ati "ikizamini koko cyagejejwe mu ishuri ariko byamenyekanye ntawe uragikora gisubizwa ahabikwa ibizamini.
Ntabwo cyakopewe kuko cyahise kibikwa kandi niba hari uwagize icyo abona, hafashwe ingamba, abarimu n’abanyeshuri bari muri icyo cyumba bagumishijwe ku ishuri bazataha iki kizamini kirangiye kugira ngo hatagira ukundi babigenza."

Ayinkamiye avuga ko ibyabaye harimo uburangare kuko mbere yo gutanga ikizamini hagomba kuba igenzura, avuga ko ababigizemo uruhare bazakurikiranwa.

Ati "Habayemo uburangare, ubundi mbere y’uko ikizamini gitangwa hagomba kuba igenzura, kuri iki kibazo rero hazakorwa igenzura kandi ababigizemo uruhare bazabihanirwa."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abayobozi baragwira kukise ubyikuraho nawe bazabiguhanire,bazakopera cyaneeee

Lina yanditse ku itariki ya: 27-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka