Mu Buhinde umukobwa yishwe n’umuryango we azira kwambara ipantalo
Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko yishwe n’abagize umuryango we bamuziza ko yambaye ipantalo y’ikoboyi (jeans) ubwo yari yitabiriye imihango y’idini, mu ntara ya Uttar Pradesh.
Uyu mwangavu witwa Neha Paswan akaba yarakubiswe inkoni nyinshi na sekuru ndetse na ba nyirarume nyuma y’intonganya zari zishingiye ku myambarire ye.
Nyina w’uyu mukobwa witwa Shakuntala Devi yabwiye BBC ko Paswan yari yiyirije umunsi wose, hanyuma ku mugoroba yambara ipantalo y’ikoboyi ndetse n’umupira mu gihe yari agiye mu masengesho. Ababyeyi be bakuru bamubwiye ko batishimiye iyi myambarire maze na we abasubiza ko ipantalo yagenewe kwambarwa kandi ko yari buyambare.
Hakurikiyeho intonganya na zo zaje kuvamo gukubitwa bikabije by’uyu mwana w’umukobwa, kugeza ubwo ataye ubwenge.
Shakuntala Devi agira ati: “Bahamagaye imodoka, bavuga ko bamujyanye kwa muganga, ariko banga ko mbaherekeza. Nahise ntabaza abo mu muryango wanjye, maze bageze ku bitaro basanga ntawe uhari. Umunsi wakurikiyeho nibwo twumvise inkuru ko hagaragaye umurambo w’umwana w’umukobwa umanitse munsi y’ikiraro. Twagiye kureba ibyo ari byo maze dusanga ari Neha.”
Inkuru dukesha BBC iravuga ko polisi y’aho mu Buhinde iri gukurikirana abantu icumi harimo ababyeyj bakuru ba Neha, ba nyirarume, ba nyirasenge, babyara be ndetse n’uwari utwaye imodoka kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera, kugeza ubu bane muri bo bakaba ari bo bamaze gutabwa muri yombi.
Shakuntala Devi avuga ko umuryango w’umugabo we washakaga ko ava mu ishuri, hakiyongeraho ko bamutotezaga kubera imyambarire ye, dore ko Neha yakundaga kwambara imyenda igezweho.
Abagore aho mu Buhinde bakunze gukorerwa ihohoterwa ry’uburyo butandukanye, harimo no kuba inda bizwi ko izavamo umukobwa hari igihe ikurwamo. Ni mu gihe kandi abagore 20 bicwa buri munsi bazizwa kuba batatanzweho inkwano ihagije.
Mu bice by’icyaro cy’u Buhinde abagore bategekwa kwambara imyenda runaka, bakabwirwa aho bashobora cyangwa se badashoboka kujya, abo batemerewe kuvugisha, kugeza n’aho umugore wahukanye kubera ko afatwa nabi n’umugabo we ashobora kubikubitirwa n’umuryango we. Hari kandi n’abandi bakubitwa kubera ko babafashe barimo kuvugira kuri telefone.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi ntibikwiriye
Ibi nubujiji