Zifite agasuzuguro kenshi - Ikibazo cy’inkende zo muri Arboretum ya Kaminuza cyageze muri Sena
Iyo ugenda mu Mujyi wa Huye cyane cyane mu bice byegereye ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda ryitwa Arboretum no mu bice birikikije, uhura n’inkende nyinshi ziba zigenda zibisikana n’abantu, ari nako zishakisha ibizitunga.
Nubwo izi nkende usanga zibereye ijisho ku bakunda urusobe rw’ibinyabuzima n’ubukerarugendo, abenshi mu baturage bo mu Mujyi wa Huye, bo bataka ubutitsa ko izo nkende zibangiriza imitungo, badashobora no kwishyurwa n’Ikigega cy’Ingoboka (Special Guarantee Fund) nk’uko bigenda ku bangirizwa n’inyamaswa zo muri za pariki.
Abo baturage ba Huye bamaze imyaka myinshi bataka, kugeza ubwo ngo bashobora kuba baratakiye hafi abashinga mategeko bose, bashoboye kubanyura imbere bumva ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage kugira ngo bashobore kubakorera ubuvugizi.
Senateri Jean Pierre Dusingizemungu yongeye kugaruka ku kibazo cy’izi nkende kuri uyu wa 15 Nyakanga 2026, ubwo Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena raporo ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu gukumira inyamaswa ziva muri Pariki zigahohotera abaturage zikanabangiza imitungo.
Yasabye ko izi nyamanswa zakongerwa mu zishyurirwa n’Ikigega Kihariye cy’Ingoboka igihe zangirije abaturage.
Yagize ati “Bavuze ku bitera byo muri Nyagatare, ariko njye nagira ngo ngaruke ku nkende zo muri Huye. Zayogoje imyaka y’abaturage n’agasuzuguro kenshi, ntawe ugifite akarima k’igikoni, (azamura ijwi anaritsindagira) mbese muri Huye, inkende ziteje ikibazo kiremereye cyane.”
Ati “Iki kibazo, nta mudepite, nta musenateri ushobora kujya muri Huye, ibyo yaba agiye kureba byose, ngo ahave batakimugejejeho.”
Perezida w’iyi Komisiyo, Senateri Murangwa Ndangiza Hadija, na we yahamije ko iki kibazo bakigegejweho n’umubare munini w’abaturage ba Huye ku rwego rw’Akarere, yizeza ko bavuganye n’Ikigega Kihariye cy’Ingoboka, ku buryo bizera ko na zo zizashyirwa ku rutonde.
Yagize ati “Nubwo ibyo tubyemera kandi n’ubuyobozi bw’Akarere burabyemera, twanabisabye mu itegeko ko bikwiriye guhinduka, ikibazo ntitwumva ko cyakemukira mu kugendera ku rutonde, ni yo mpamvu twashyizeho umwanzuro ko inyamaswa zigomba kuvanwa mu baturage.”
Senatera Murangwa Ndangiza yavuze ko inzego zibishinzwe zigomba kwicara zigashaka uburyo ikibazo cy’inyamaswa zizerera mu baturage kigabanuka ku buryo bufatika, kuko “ziriya nkende, uburyo ari nyinshi n’uburyo ziteza ibibazo, abaturage kubibonera indishyi ntabwo byakemura ikibazo, ahubwo ikibazo ni ugushaka uburyo zitagaruka mu baturage.”
Yakomeje avuga ko gukura inyamaswa mu baturage bidakwiye gukorwa ku nkende gusa, ahubwo no ku bitera bizerera hirya no hino mu baturage, cyane cyane mu Mujyi wa Nyagatare, ndetse n’imvubu n’imbogo zitoroka pariki.
Senateri Sosthène Cyitatire we ariko, asanga mu gutakamba kw’abaturage no kuba Sena yabakorera ubuvugizi, harimo kwikunda bakibagirwa ko n’inyamaswa zifite uburenganzira bwo kubaho.
Yagize ati “Bisa n’aho bigaragara ko Komisiyo ijya kureba iki kibazo yarebaga uruhande rumwe gusa; uruhande rw’abantu n’imitungo yabo. Ntabwo bicaye ngo barebe ku nyamaswa n’uburenganzira bwazo kuko izi nyamaswa zirakenewe, izi nyamaswa zifite uburenganzira nk’ubw’abantu.”
Ku bwa Senateri Cyitatire, ikibazo cyo gukura inyamaswa mu baturage kigomba gushingira ku bushakashatsi bukozwe n’inzego bireba zifatanyije n’impuguke mu by’urusobe rw’ibinyabuzima, kuko “abantu dukeneye kubaho, inyamswa zikeneye kubaho, kandi nta n’ubwo dushobora kubaho zitariho.”
Ni mu gihe Senateri Emmanuel Havugimana, we yavuze ko iki ari kibazo rusange hirya no hino, bityo ko igikwiye kuruta ibindi ariko impande zombi, ari abantu ari n’inyamaswa zishobora kubaho zitabangamiranye cyane.
Yafashe urugero na we ku nkende zo muri Huye, avuga ko ubushakashatsi ku mibanire y’inyamaswa zo ku gasozi n’abantu bwagiye bugaragaza ko kuzikura mu baturage bishoboka.
Mu gihe abandi bagiye bagaruka ku kuzitira za pariki hanyuma mu nzitiro hagashyirwamo amashanyarazi nk’umuti w’iki kibazo, Senateri Havugimana we, yagaragaje ko bisaba kubanza kumenya icyo izo nyamaswa zikunda noneho kigashyirwa hagati y’ishyamba ricumbikiye izo nyamaswa n’aho abantu baba, mbese hakaba agace katagira nyirako (buffer zone).
Ati “Noneho muri ako gace gafatwa nga ‘buffer zone’ hagaterwamo ibihingwa zidakunda nk’icyayi n’urusenda. Icyo gihe ntabwo zikarenga ngo zijye mu baturage.”
Nubwo izi nkende z’i Huye zagarutsweho na benshi muri iyo Nteko Rusange ya Sena, ariko Visi Perezida, wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, Senateri Amandin Rugira, yibukije ko raporo bagejeje kuri Sena yo yibanze cyane ku nyamaswa zo muri za pariki kuko ari zo zishingirwa n’Ikigega Kihariye cy’Ingoboka.
Yagize ati “Mu byukuri tujya muri kiriya gikorwa, twarebaga inyamaswa zo muri pariki. Ziriya nkende za Huye ntiziva muri pariki, ziva mu mashyamba hafi ahongaho, ariko iyo usomye neza umwanzuro dutanga ni uko inyamaswa ziva mu baturage, na ziriya nkende za Huye na zo zavanwa mu baturage kuko si ho zagenewe.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|