Dore zimwe mu mbuto abantu bakwiye kwitondera bagiye kuzirya

Abantu benshi bakunda kurya imbuto zitandukanye kuko zibaryohera, kuko zifite akamaro ku buzima bwabo, cyane cyane mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri, bityo bikarinda umuntu kurwaragurika.

N’ubwo muri rusange kurya imbuto ari byiza ndetse bifite akamaro ku buzima bw’abakunda kuzirya, ariko hari imbuto zimwe na zimwe bisaba ko umuntu azirya yitonze kuko hari ibice bimwe bizigize byifitemo uburozi bwagira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu mu gihe yaziriye nabi nk’uko bisobanurwa ku rubuga ’The Vine Two Journal’.

Muri izo mbuto zigira ibice bimwe bifitemo uburozi bwagira ingaruka mbi mu mubiri, harimo umwembe.

Umwembe ni urubuto ruryoha kandi rukundwa n’abantu benshi, cyane ko imyembe iboneka ahantu henshi ku isi. Ikibuto cy’umwembe, ni ukuvuga igice kiba nko mu mutima w’umwembe imbere, ubusanzwe ntikiribwa, ariko umuntu ateguye umwembe nabi akagera kuri icyo kibuto cy’imbere aba ashyira ubuzima bwe mu kaga, kuko ngo icyo kibuto cy’umwembe kigiramo uburozi bubi bwagirira nabi ubuzima bw’umuntu ndetse bukaba bwanamwica.

Izindi mbuto umuntu akwiye kwitwararika mu gihe agiye kuzirya ni izitwa Cherry, izo mbuto ngo ziraboneka hirya no hino ku isi cyane cyane muri Afurika by’umwiriko muri Nigeria, ho ngo zirahera cyane.

Cherry ngo ziraryoha cyane, ariko utubuto tw’imbere ntituribwa kuko ngo twigiramo uburozi bwa ’cyanogenic glycosides’, ubwo burozi ngo bushobora no kwica umuntu aramutse ariye utwo tubuto twinshi.

Urundi rubuto umuntu akwiye kwitwararika mu gihe agiye kururya cyangwa se agiye kurutegurira abana ni ’pomme’. Pomme ni urubuto ruryoha ndetse ngo ruri mu mbuto za mbere zikunzwe ku rwego rw’isi, ariko abarya pomme basabwa kwibuka ko utubuto tw’imbere muri pomme tutaribwa.

Impamvu umuntu agomba kwitwararika ntarye utubuto two muri pomme ngo ni uko na two twifitemo uburozi bwa ’cyanogenic glycosides’, ubwo burozi ngo bukaba bushobora gutera umuntu uburwayi bw’igihe kirekire ndetse bukaba bwanamugeza ku rupfu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muri abantu b’abagabo rwose ibi bintu biba ari byiza kubimenya.
Murakoze cyane

MK yanditse ku itariki ya: 28-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka