Kunywa amavuta ya Elayo buri munsi bigabanya ibyago byo kwicwa n’indwara zitandura - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe kuva mu 1990 buherutse gutangazwa n’Ikigo cy’Abanyamerika cyiga ibijyanye n’ubumenyi bw’umutima (ACC), bugaragaza ko kunywa igice cy’ikiyiko kinini cy’amavuta ya Elayo (huile d’olive/Olive oil) buri munsi bigabanya ibyago byo kwicwa n’indwara z’umutima, Kanseri (cancer), ndetse n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

Amavuta ya Elayo
Amavuta ya Elayo

Muri iyi nyigo, abashakashatsi bakurikiranye ubuzima bw’abagore 60.582 n’abagabo 31.801, batarwaye indwara z’umutima na cancer, nyuma bagereranya ubuzima bw’abafataga amavuta ya elayo, abayafataga rimwe na rimwe n’abatarayafataga namba.

Basanze abayafataga ku kigero cya garama 7 ku munsi (hafi igice cy’ikiyiko kinini) bari bafite ibyago bike cyane byo kurwara indwara z’umutima, cancer n’indwara zibasira imyanya y’ubuhumekero kurusha abatarayafataga.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abasimbuzaga amavuta asigwa ku mugati (marigarine) ku gipimo cya garama 10 ku munsi, cyangwa igipimo cya mayoneze kigasimbuzwa icy’amavuta ya elayo, ibyago byo guhitanwa n’izindi ndwara byaragabanutse ku kigereranyo kiri hagati ya 8 - 34 %.

Abo bashakashatsi bavuga ko nta yandi mavuta yigeze agaragaza umumaro nk’uwo ku buzima bwa muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka