Abagororerwa Iwawa basabwe kugira impinduka mu iterambere ry’Igihugu

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire n’abaturage n’izindi nzego, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, tariki ya 25 Mutarama 2022, yasuye abagororerwa mu kigo cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza. Yabasabye kubyaza umusaruro amasomo bamazemo amezi 9. Yabasabye ko ayo masomo yazababera umusemburo w’impinduka mu iterambere rirambye, haba kuri bo, imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange.

CP Bruce Munyambo yabwiye aba bantu 1,585 biganjemo urubyiruko ko igihe bamaze bahugurirwa kureka imyitwarire ibangamye ndetse bakigishwa imyuga itandukanye gikwiye kubabera impinduka mu mitekerereze iboneye no mu iterambere aho guhora mu makosa.

Yagize ati “Igihe mwataye mu myitwarire mibi irimo no gukoresha ibiyobyabwenge kirahagije, ntabwo dukeneye na rimwe kuzongera kugira uwo tubona mu myitwarire mibi. Guhora mwishinja ko muri abanyamakosa mubisige inyuma, muyoboke inzira yo gukora ibyiza kugira ngo bisibe ya makosa yose mwakoze bityo yibagirane."

CP Munyambo yavuze ko Polisi izashyigikira ibikorwa byabo igihe bakwibumbira hamwe bagashyira mu bikorwa ibyo bize.

Ati "Nimusubira mu buzima busanzwe, turabasaba kubyaza umusaruro amasomo atandukanye mwigiye hano kandi nimwishyira hamwe ibikorwa byanyu bizahabwa inkunga kugira ngo mukomeze gutera imbere aho kugira uruhare mu biteza umutekano muke."

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Murekatete Triphose, yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukurikirana imishinga y’abava kugororerwa Iwawa kugira ngo idahomba kuko kenshi iyo ihombye abayikoraga bongera gusubira mu ngeso mbi ziteza umutekano muke bityo amahugurwa bahawe akaba abaye impfabusa.

Ati "Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze icyo tugomba gukora ni ugukurikirana bihoraho imishinga ikorwa n’urubyiruko rwanyuze hano Iwawa kugira ngo badahomba bagasubira muri ya migirire mibi baba barahozemo mbere yo kugororwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko umuryango ufite uruhare rwo kwimakaza indangagaciro n’imyitwarire myiza kandi bakayitoza abana kuko ngo byagaragaye ko abenshi mu bana bishora mu bikorwa biteza umutekano muke ari abaturuka mu miryango igirana amakimbirane.

Shema Frank w’imyaka 30, akaba ari umwe mu bahugurirwa Iwawa, avuga ko yicuza igihe n’amafaranga yataye akoresha ibiyobyabwenge kandi cyakabaye ari cyo gihe cyo kwita ku mugore we n’abana babiri. Yashimangiye ko nasubira mu buzima busanzwe azabyaza umusaruro uhagije umwuga w’ubudozi yigira Iwawa.

Yagize ati “Narahuguwe bihagije bituma nicuza igihe nataye mu biyobyabwenge kandi nari kugikoresha nshakira imibereho myiza umuryango wanjye. Ibyo nigiye hano ngomba kubibyaza umusaruro nkakuramo icyo cyuho nagize n’ubwo bizantwara imbaraga nyinshi ariko ngomba kubikora, umuryango wanjye ukambona nk’umugabo wahindutse."

Uru rubyiruko kandi rwanakanguriwe gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe. Nyuma y’ibiganiro hanabaye umukino w’umupira w’amaguru na Volleyball aho ikipe ya Polisi ikina mu cyiciro cya kabiri (Interfoce FC) yatsinze urubyiruko rurimo guhugurirwa Iwawa ibitego 4 kuri 2 inahabwa igikombe. Mu mukino w’amaboko (Volleyball) ikipe ya Rutsiro Volleyball yatsinze urubyiruko rwa Iwawa amaseti 3 kuri 1. Uru rubyiruko ruri Iwawa rwanahawe ibikoresho bya siporo birimo inkweto,imyenda n’imipira yo gukina.

Kuva muri 2010 ikigo ngororamuco cya Iwawa kimaze guhugura urubyiruko rusaga ibihumbi 27 bakoraga ibikorwa bibangamira umutekano n’ituze by’abaturage. Abarimo guhugurwa kuri iyi nshuro ni icyiciro cya 22 kigizwe n’abantu 1585 biganjemo urubyiruko.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka