Rayon Sports yasinyishije Musa Esenu, ahabwa numero yambarwaga na Youssef (AMAFOTO)

Rutahizamu Musa Esenu yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, ahita anahabwa numero 7 zirindwi zambarwaga n’umunya-Maroc Rharb Youssef uheruka kuva muri iyi kipe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ahagana Saa ine z’ijoro, ni bwo rutahizamu Musa Esenu ukomoka muri Uganda yari ageze mu Rwanda aje gukinira ikipe ya Rayon Sports, akaba aturutse mu ikipe ya BUL Fc yo mu cyiciro cya mbere muri Uganda.

Musa Esenu yahawe numero 7 muri Rayon Sports
Musa Esenu yahawe numero 7 muri Rayon Sports

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo yahise asinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports, aho yavuze ko yishimiye kuba yaje mu ikipe ya Rayon Sports ndetse yiteguye no kuyifasha kwitwara neza.

Yagize ati “Ndishimiye cyane kuba ngiye gukinira ikipe ya Rayon Sports, nzakorana n’abatoza ndetse na bagenzi banjye kandi nzashyiramo imbaraga zanjye mu gutsinda ibitego”

Musa Esenu yakinnye mu makipe nka Soana ( ubu yitwa Tooro United), Kampala Capital City Authority (KCCA) na Vipers, kugeza ubu hamwe na Ceaser Lobi Manzoki wa Vipers ni bo basoje imikino ibanza bayoboye abatsinze ibitego byinshi aho buri wese afite umunani.

Iyi kipe ya BUL FC Musa Esenu yakiniraga, kugeza ubu nyuma y’imikino 15 ibanza iri ku mwanya wa kane n’amanota 24, aho iza inyuma y’amakipe nka Express, Vipers itozwa na Robertinho, ndetse n’ikipe ya KCCA iyoboye urutonde.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwiriwe nibyo ibyakozwe nibyiza ariko havugwagako na yousef ahagerera rimwe numutoza none ntamakuru yabyo turimo guhabwa ese koko azagaruka?

SIBOMANA THEOGENE yanditse ku itariki ya: 31-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka