OMS yanze gukora iperereza ku muyobozi wayo, Dr Tedros Adhanom

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko ritazakora ibyasabwe na Ethiopia byo gukora iperereza ku muyobozi waryo, Tedros Adhanom Gebreyesus, ku byo icyo gihugu kimushinja ko yaba akorana n’abarwanya ubutegetsi buriho, bo mu Ntara ya Tigray.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus
Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus

Umukuru w’urwego Nshingwabikorwa muri OMS, Patrick Amoth, yabitangarije mu nama y’urwo rwego i Genève mu Busuwisi, ahaberaga inama yigaga ku byari byasabwe na Ethiopia ko yagira amakenga ku mikorere ya Dr Terdos Adhanom Ghebreyesus, kandi ikamukoraho iperereza.

Dr Tedros ukomoka muri Ethiopia, mu ntangiro z’uku kwezi yari yatangaje ko abategetsi ba Leta y’icyo gihugu banze ko imfashanyo igenewe intara avukamo ya Tigray ihagera.

Amoth yatangaje ko ibyasabwe na Leta ya Ethiopia ari ikibazo kitoroshye na gato gifite ingaruka za politiki, kandi ko kirenze ibyo Umuryango ayoboye ushinzwe, avuga ko cyashyirwa ku ruhande ndetse binashyigikirwa n’abandi banyamuryango 34 bagize urwego nshingwabikorwa rwa OMS, kuko nta wigeze anyomoza ibyo Amoth yatangaje.

Taliki 14 Mutarama 2022, Minisiteri ishinzwe ububanyi n’amahangha ya Ethiopia yashinje Tedros Adhanom Ghebreyesus ko akwirakwiza amakuru y’ibinyoma ku bibera mu majyaruguru y’igihugu. Icyo yavugaga ko ibyo yatangaje bigabanya ikizere abantu bafitiye OMS, ndetse n’ubudahangarwa bwayo.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko Umuvugizi wa Leta ya Ethiopia, Lagesse Tulu, yavuze ko ingingo yatangajwe ku wa mbere taliki 24 Mutarama 2022 n’umuyobozi w’urwego nshingwabikorwa rwa OMS, Patrick Amoth, yerekana ko uwo muryango wabogamye ugendeye ku byatangajwe na Tedros Adhanom Ghebreyesus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka