Amajyepfo: Mu minsi itanu gusa abana basaga ibihumbi 12 bagarutse ku ishuri

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye basaga ibihumbi 12 mu Ntara y’Amajyepfo bari barakererewe kugera ku bigo bigagaho, bamaze kugaruka ku ishuri mu cyumweru kimwe.

Abana baragenda mu mihanda batambutsa ubutumwa busaba bagenzi babo kugaruka kwiga
Abana baragenda mu mihanda batambutsa ubutumwa busaba bagenzi babo kugaruka kwiga

Guverineri w’Intara y’Amajyepho, Kayitesi Alice, atangaza ko abo bana babonetse nyuma y’ubukangurambaga bugamije kubagarura ku mashuri bise (Come back to school) burimo kubera mu turere twose tugize iyo Ntara.

Guverineri Kayitesi avuga ko amashuri atangira, Intara y’Amajyepfo yari ifite abanyeshiri babarirwa mu bihumbi 30, batageze ku mashuri mu gihe cyari giteganyijwe uhereye ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri.

Guverineri Kayitesi avuga ko kuba abana bataragereye igihe ku mashuri bitavuze ko bari barataye amashuri, ahubwo bifatwa nko gukererwa, n’ubwo bigaragara ko hari n’abari bamaze kujya mu mirimo itandukanye bari gukurwamo.

Agira ati “Ubukangurambaga burakomeje ariko twanashyizeho uburyo bw’imikwabu tukabafatira mu masoko kuko ni ho bakunze kujya batwaje ababyeyi, cyangwa baje gushaka imirimo. Ibyo turanabisaba buri wese ubonye umwana ko yatanga amakuru hakarebwa ikibazo afite ariko agasubira ku ishuri”.

Ni ibihe bibazo byatumye abana badasubirira ku ishuri igihe?

Bimwe mu bibazo bigaragazwa n’ubuyobozi byateye abana kudasubirira ku ishuri igihe, harimo kuba abanyeshuri batumwa ibintu bikenewe birimo imyambaro y’ishuri, amafaranga y’ishuri n’ibikoresho ntibabibonere igihe bigatuma batajya ku ishuri n’ubundi ku gihe.

Ibindi ubuyobozi bugaragaza ku ruhande rw’ababyeyi ni ukuba hari abatita ku burere bw’anaba babo ntibabahe iby’ingenzi bihari nk’ishingano z’umubyeyi kwita ku mwana we amuha ibikenewe.

Hari kandi ibibazo by’ubukene aho usanga koko umwana n’umuryango akomokamo nta bushobozi bafite bwo kumufasha kugira ngo ajye ku ishuri, aha hakaba harimo gukorwa ubukangurambaga no kwifashisha abafatanyabikorwa mu burezi ngo bashakire ibikenewe abo bana.

Mu bindi bibazo bigaragara byakunze gutuma abana badasubirira ku ishuri igihe, ni ukuba bamwe barangwa n’imyitwarire mibi, cyangwa ababyeyi babo bakadohoka ku nshingano zabo abana bakajya kwishakira imibereho bifuza.

Aho abana banyura mu nzira uhasanga abandi batagiye ku mashuri
Aho abana banyura mu nzira uhasanga abandi batagiye ku mashuri

Hari kandi ibibazo by’amakimbirane mu miryango aho usanga abana bataha mu miryango ibanye nabi nabo bahitamo kuyivamo kuko baba babayeho nabi ugereranyije n’abo mu miryango ibanye neza.

Hari ibisubizo kuri ibi bibazo?

Imwe mu ngamba yo gushishikariza abana gusubira ku mashuri iri gukoreshwa mu Ntara y’Amajyepfo ni ubukangurambaga bwo gusobanurira abana, ababyeyi n’abarezi inshingano za buri umwe zikwiye kwitabwaho, kugira ngo abana basubire ku ishuri.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Marie Josée Uwiringira, avuga ko ku bigo by’amashuri, abayobozi bakwiye kujya batuma abana ibikenewe, hitawe cyane ku bushobozi bw’imiryango bakomokamo, kuko iyo babikoze muri rusange bituma ababibuze bahitamo kudasubira kwiga.

Ikindi ni ukwakira umwana uko ari kuko utujuje ibisabwa iyo yakiriwe nabi ngo yumva ishuri ntacyo rimumariye, kandi afashijwe uko bishoboka yavamo umunyeshuri mwiza kandi utsinda neza.

Agira ati “Umwana waretse ishuri afite imyaka 10 kubera ubukene bw’iwabo ntabwo yagaruka kwiga umushakaho amafaranga ngo azige, uyu aba akeneye gufashwa birimo no kuba umubyeyi we ashobora gukora imirimo itandukanye ku kigo isimbura bwa bushobozi bw’amafaranga”.

Yongeraho ko ababyeyi bafite ibibazo banashakirwa imirimo muri za VUP cyangwa bagafashwa guhabwa inguzanyo zo gushora mu bucuruzi buciriritse, ariko umwana agahabwa uburenganzira bwo kwiga.

Hari kandi kwemera kohereza abana mu bigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 kuko nabwo butanga ubumenyi bufite ireme nyuma y’uko hari abana batangira bajya kwiga mu bigo bibacumbikira hashira ibihe gito bakabura ubushobozi ntibasubireyo ahubwo bagahitamo kuguma kwiga hafi y’iwabo.

Hono umwana utarasubiye ku ishuri yari amaze gufatwa ngo arisubizwemo
Hono umwana utarasubiye ku ishuri yari amaze gufatwa ngo arisubizwemo

Guverineri Kayitesi avuga ko umwana wese akwiye kuba ari ku ishuri, kabone n’ubwo yaba yabuze ibya ngombwa kuko iyo atari ku ishuri ibibazo bye bitagaragara ngo hanashakwe uko byakemuka.

Agira ati “Turasaba ababyeyi kohereza abana ku ishuri n’iyo baba hari ibyo batababoneye, abayobozi b’ibigo by’amashuri nabo turabasaba kwakira abana uko bari kose, hanyuma ibyo batabonye bigashakwa bari kwiga. Naho abana turabasaba kumva ko ubuzima bwabo bwiza buri imbere babukesha kwiga”.

Ubukangurambaga bwa Comeback to school buzakorwa mu gihe cy’iminsi 10 mu Ntara yose y’Amajyepfo aho abana batambutsa ubutumwa bushishikariza bagenzi babo kugaruka ku mashuri, ibiganiro mu baturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bikaba nabyo bikorwa ngo habeho ubufatanye mu kugarura abana ku mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo rwose uburezi tubuharanire twohereza abana ku ishuri. Ubona umwana wataye ishuri atange amakuru ubumenyi bwimakazwe I Rwanda.

Uwihanganye Damien yanditse ku itariki ya: 21-03-2022  →  Musubize

Nibyo rwose uburezi tubuharanire twohereza abana ku ishuri. Ubona umwana wataye ishuri atange amakuru ubumenyi bwimakazwe I Rwanda.

Uwihanganye Damien yanditse ku itariki ya: 21-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka