IGP Dan Munyuza ari mu ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Lesotho aho yagiye gusura Polisi y’iki gihugu. Ni uruzinduko yatangiye tariki ya 26 Mutarama 2022 rukazageza tariki ya 29 z’uku kwezi. Yagiye muri uru ruzinduko ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli. Uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho.

Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko muri uru ruzinduko IGP Munyuza yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Eugene Kayihura, ari na we uhagarariye u Rwanda mu bwami bwa Lesotho. Abayobozi ba Polisi zombi ku wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022 bagiranye ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Lesotho. Ibiganiro byibanze ku gushimangira amasezerano y’ubufatanye ari hagati ya Polisi zombi, amasezerano yibanda ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Commissioner of Police Molibeli yashimiye IGP Munyuza kuba yarubahirije ubutumire yamuhaye, amusezeranya ko we n’intumwa ayoboye bazitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi bato, umuhango uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022.

Yagize ati “Nejejwe no kugushimira ku ruzinduko mperutse kugirira muri Polisi y’u Rwanda muri Kanama umwaka ushize, nahungukiye byinshi bishobora kugirira akamaro Polisi yacu ya Lesotho. Ibyo twahungukiye bikubiyemo kubaka ubufatanye hagati ya Polisi zacu zombi."

Yakomeje atumira Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda n’intumwa ayoboye kuzitabira umuhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa y’abapolisi bato 294, umuhango uteganyijwe tariki ya 28 Mutarama 2022, ukazabera mu ishuri rikuru rya Polisi ry’amahugurwa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ubufatanye buri hagati y’ibihugu bya Afurika mu rwego rwo kurandura burundu ibyaha bikomeje kugaragara muri ibi bihe birimo ibyambukiranya imipaka n’ubugizi bwa nabi ndengakamere.

Yagize ati "Gukorera hamwe nk ’inzego z’umutekano ni bumwe mu buryo bwiza bwitezweho kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Ibi byaha bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bihugu byacu n’umugabane wose muri rusange."

Abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021. Muri aya masezerano Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo, IGP Dan Munyuza naho ku ruhande rwa Polisi ya Lesotho hari Commissioner of Police, Holomo Molibeli. Mu ruzinduko IGP Munyuza arimo kugirira muri Lesotho, abayobozi bombi bongeye gushimangira ku kunoza imikoranire, guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka no guhanahana amahugurwa. Inzego zombi zizanafatanya mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge n’ uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka