Sobanukirwa vinaigre de cidre de pomme irinda indwara nyinshi
Vinaigre de cidre de pomme ni ubwoko bwihariye bwa vinaigre, butandukanye n’ubusanzwe, kuko isanzwe ikorwa muri alukoro nyuma yo gutunganywa igahinduka acetic acid, mu gihe vinaigre de cidre ( apple cider vinegar) yo nkuko izina ribigaragaza, ikorwa mu mbuto za pomme.

Iyi vinaigre igira akamaro gatandukanye ku buzima, ikaba n’umuti w’indwara nyinshi. Bivugwa ko ahagana muri 400 mbere y’ivuka rya Yesu, Hippocrates, witwa sekuru w’abavuzi n’umubyeyi cyangwa uwatangije ubuvuzi, yakoreshaga imiti 2 gusa mu kuvura, umwe muriyo ni Vinaigre de cidre de pome.
Muri yo harimo amino acids zinyuranye zikora nk’izisukura cyangwa izica bagiteri n’imiyege. Dore akamaro kayo:
• Indwara zifata imitsi
Muri zo twavuga rubagimpande, goûte, indwara zose zifata mu ngingo zikahatera kuribwa no kubyimba. Izi ndwara akenshi ziterwa n’uko mu mitsi haretsemo acide nyinshi by’umwihariko iyitwa acide urique. Vinaigre de cidre rero ifasha kuvura ibi bibazo ikanabibuza kongera kubaho.
• Gutakaza Ibiro
Ituma umubiri utwika ibinure udakeneye bityo imikorere yawo ikagenda neza, ibiro bikagabanuka.
• Cholesterol mbi
Muri iyi vinaigre harimo ibyitwa pectins na acude amino/amino acids zinyuranye, zifasha mu kutwanya iyi cholesterol mbi bityo umubiri ukaba uwurinze indwara zinyuranye z’umutima.
• Imikorere y’umubiri
Iyi vinaire ituma umubiri uhorana ingufu mu mikorere yawo inyuranye no kuringaniza ibikenewe nk’ubushyuhe, ingano y’amazi, isukari yo mu maraso n’ibindi.
• Gusukura umubiri
Iyi vinaigre ni kimwe mu byo umubiri wacu ukenera kugirango usohore imyanda n’uburozi biwurimo. Twibutseko ubu burozi ahanini buba ari ibisigazwa byasigaye nyuma yuko umubiri ukamuye intungamubiri mu byo twariye, noneho hakagira ibidasohoka binyuze mu nzira zisanzwe zo gusohora imyanda mu mubiri. Iyi vinaigre rero by’umwihariko isukura amaraso.

• Diyabete
Iyi ndwara ya karande isaba ko umuntu ahora afata imiti buri munsi, ndetse akagirwa n’inama y’ibyo agomba kureka kurya n’ibyo agomba kurya . Fibre ziba muri iyi vinaigre ni ingenzi mu gutuma igipimo cy’isukari mu maraso kitazamuka.
• Uruhu
Vinaigre de Cidre/Apple cider vinegar ifasha uruhu gusubirana itoto, ikabuza utwengeruhu kwifunga ndetse igatuma intungamubiri zinjira neza mu ruhu.
• Imisatsi
Ifasha mu kurwanya imvuvu mu musatsi. Aha ushobora gufata ibiyiko 2 cyangwa 3 bya vinaigre ukabisiga ku mutwe, ukoga nyuma y’isaha.
• Impiswi
Pectin twavuze ibonekamo ifasha mu kurwanya impiswi. Iyi pectin kandi irinda amara kwangirika.
• Kwiheba no kwigunga
Abahanga mu buvuzi bahamya ko akenshi kwiheba bigendana cyangwa bishobora guterwa n’imikorere mibi y’umubiri kuruta uko byaterwa n’ibiri mu bwonko no mu bitekerezo. Bityo bakavuga ko Vinaigre de cudre/Apple cider vinegar isukura umwijima bigatuma kwiheba no kwigunga bishira.
• Asima
Abarwayi ba asima nabo bashobora kuyikoresha mu guhangana n’iyo ndwara. Bashobora kuyinywa cyangwa bagakoresha agatambaro bayinitsemo, bakagapfumbatiza cyangwa bakakazengurutsa mu bujana. Uko inyobwa turaza kubireba nyuma.
• Kanseri
Ntabwo ivura kanseri, ahubwo irwanya ibyayitera biba biri mu mubiri, ikanayirinda gukomeza gusakara cyane mu mubiri iyo wamaze kuyirwara. Ibi biterwa nuko harimo beta-carotene ikaba ariko kamaro kayo k’ibanze.
Vinaigre de cidre de pomme/Apple cider vinegar ikoreshwa ite?
• Uretse aho twabonye ko umurwayi wa asima akoresha agatambaro yinitse muri iyi vinaigre akakazirika mu bujana cyangwa akagapfumbatiza, irananyobwa ariko mu kuyinywa ntabwo inyobwa uko yakabaye ahubwo uvanga ikiyiko cyayo kinini ni ukuvuga 15ml mu mazi angana na 250ml ukanywa.
• Isukwa ku mboga ziribwa ari mbisi (salade) ariko ugakoresha nke bitewe na salade wakoze uko ingana.
Mu kubikusanya, twifashishije imbuga zirimo www.umutihealth.com na www.Passeportsante.net
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Nonex ko numva bavugango iyo uyikoresheje utuma umuntu atabyara nibyo?
Murakoze cyane kutugezaho ibyatuma dukomeza kurama, arko nimuturangire aho iboneka mu Rwanda kuko turayikeneye cyane.
Iba muma supermarket yoseeee igura 5000 inini into ni 3000
Murakoze kubwo kutwereka ubwiza bwiriya vinaigre muturangire ahotwayisanga
Iboneka muri supermarkets za simba hose
Nibyiza ariko se twayisangahe mu Rwanda? Iguraite ko numva ari umuti?