Perezida Kagame yakiriye indahiro y’Umucamanza Mukamurenzi, asaba Ubutabera kurwanya akarengane

Nyuma yo kwakira indahiro y’Umucamanza mushya mu Rukiko rw’Ubujurire, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Ubutabera n’izindi nzego kutihanganira kurebera akarengane gakorwa, hatitawe ku wo kaba gakorerwa uwo ari we wese.

Umucamanza Beatrice Mukamurenzi yagejeje indahiro kuri Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022, akaba aje mu Rukiko rw’Ubujurire n’ubusanzwe yari Umucamanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka.

Perezida Kagame yavuze ko inshingano Mukamurenzi yarahiriye zitazamugora kuko atari nshya n’ubwo ngo ziremereye, akamusaba ariko asaba n’abandi kutazarebera aho akarengane gakorerwa umuntu wese.

Perezida Kagame yagize ati "Ubutabera ni imwe mu nkingi z’ingenzi amajyambere ashingiraho, n’amateka y’Igihugu cyacu atwigisha byinshi birimo kutihanganira kurebera akarengane gakorwa, bikaba ngombwa ko dufata iya mbere tukarwanya ako karengane aho kaba kari hose n’uwo kaba gakorerwa wese".

Perezida wa Repubulika yavuze ko mu mpamvu zatumye habaho urugamba rwo kubohora Igihugu harimo no guharanira kurwanya akarengane.

Yavuze ko Urukiko rw’Ubujurire ari rumwe mu nzego zashyizweho kugira ngo imanza zihute, kandi ko abantu bakwiye kuzirikana ubutabera muri uyu mwaka no mu kindi gihe cyose kiri imbere.

Perezida Kagame ati "Ahagaragaye ibikorwa bibi tugomba kugira icyo dukora, ni cyo bivuze."

Yavuze ko mu butabera hari byinshi byiza bigenda bikorwa ariko ngo hari n’ibindi byinshi byakosorwa bidatwaye igihe kinini.

Perezida wa Repubulika yijeje Umucamanza Beatrice Mukamurenzi inkunga yo gufatanya n’abandi bayobozi na we ubwe arimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka