Akarere ka Nyarugenge katangaje ko uruganda rwa Sulfo Rwanda Industries rwafunzwe mu gihe cy’iminsi irindwi (7), nyuma y’uko bigaragaye ko mu bakozi barukoramo harimo benshi banduye Covid-19.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu kiganiro n’abavuga rikumvikana babarirwa muri 300 bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru, cyo ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, yagaragaje ko abasebya u Rwanda hari umurongo batagomba kurenga.
Abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint-Germain bagaragaje bimwe mu byiza bitatse u Rwanda` bifuza gusura, ndetse banakangurira abandi gusura u Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru ku itariki ya 11 Kamena 2021, yaciye amarenga ku kongera gufunga ibikorwa (guma mu Rugo) hagamije guhagarika umuvuduko wa Covid-19 irimo kugenda yiyongera mu bihugu bimwe na bimwe.
Ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021 mu ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo ya ba Ofisiye 47 bagizwe n’Ingabo na Polisi.
Ku wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe Nsabimana Damascene bakunze kwita Kibombo w’imyaka 38 na Twizeyimana Jean w’imyaka 33. Bafatiwe mu Murenge wa Murambi mu tugari twa Gatwa na Mugambazi, bafashwe bakoresha abana mu bucukuzi (…)
Mu gihe abamotari bamaze iminsi binubira bamwe mu bayobozi b’amakoperative yabo, bakomeje kubaka buri kwezi amafaranga 1,500 bavuga ko agenewe gahunda ya Ejo Heza, ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro ry’Amakoperative y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO), bwamaze kwihanangiriza abo bayobozi bubabwira ko ibyo barimo gukorera abamotari (…)
U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya ‘2021 FIVB Beach Volleyball World Tour’ azatangira ku itariki ya 14 kugera tariki 18 Nyakanga 2021, akazaba ari ku rwego rwa kabiri mu marushanwa mpuzamahanga ya Volleyball World.
Abubatse amashuri ahitwa i Buhoro mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, barinubira ko hari amezi abiri batahembwe, hakaba hashize amezi atanu bishyuza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda, yihanganishije imiryango y’abagabo babiri b’imyaka 66 na 65 bitabye Imana i Kigali bazize Covid-19. Iyo Minisiteri yanatangaje ko ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 202 banduye Covid-19, bituma umubare w’abamaze kwandura bose uba 27,862. Kuri iyo tariki nta muntu (…)
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’imwe mu Midugudu itandukanye yo mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamwe mu baturage babakorera urugomo. Abavuga ibi, bemeza ko iyo myitwarire ikunze kugaragara ku bantu b’abasinzi, ingo zirangwamo amakimbirane, ndetse na bamwe mu bica amabwiriza n’ingamba zashyizweho zo (…)
Abayobozi b’ibihugu bikize bari mu nama ya G7 bavuga ko bagiye kugenera inkunga y’inkiko za Covid-19 ibihugu bikennye ingana na miliyari, bikazakorwa muri gahunda bise “gukingiza isi” igomba kurangira mu mpera za 2022.
Abahanga mu gucukura Gaz Methane mu kiyaga cya Kivu bavuga ko nta kigoye kugira ngo ishobore gutwara ibinyabiziga, uretse gucukura Gaz Methane igakorwa nka Gaz yo gucana ubundi hakaba impinduka mu modoka, Abanyarwanda bagashobora gukoresha Gaz mu gutwara ibinyabiziga badahenzwe n’ibiciro bya lisansi na mazutu bizamuka (…)
Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasozaga ku mugaragaro amasomo ya ba Ofisiye 47 bagizwe n’Ingabo na Polisi, yabibukije akazi kenshi kabategereje muri iki gihe isi igenda ihinduka igana mu busumbane bukabije, ari nako ibibazo by’umutekano muke bikomeza kwiyongera, abasaba (…)
Imodoka itwara abarwayi (Imbangukiragutabara) yataye umuhanda igonga ipoto y’amashanyarazi shoferi na muganga barakomereka, bajyanwa kwa muganga n’indi modoka yanyuze aho ibanza kubatabara.
Ku gicamunsi cyo ku wa 10 Kamena 2021, umwana w’umukobwa w’imyaka itatu n’igice yahiriye mu nzu abura umutabara arakongoka.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko hari imihanda ikoreshwa mu Mujyi wa Kigali iza gufungwa mu gihe cy’isiganwa rya nijoro ryiswe “Kigali Night Run”.
Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko bwahagaritse ingendo zinyura ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda kubera icyorezo cya Covid-19. Ni umwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa tariki 10 Kamena 2021, ukaba uje ukurikira ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 muri Uganda, aho Leta yafunze ibikorwa byinshi mu kurwanya (…)
Umushinga w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA)ushinzwe kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Muvumba (Green Gicumbi), uvuga ko ikawa n’icyayi bidatanga amadevize gusa.
Gushaka amakuru, gusakaza ibitekerezo no gucengeza amatwara runaka, imwe mu nzira binyuzwamo cyane muri ibi bihe ni imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube, Twitter, Facebook, Instagram, Whatsapp Tiktok n’izindi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda yihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 57 witabye Imana i Kigali azize Covid-19.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) n’Ikigo cy’Abayapani cy’iterambere mpuzamahanga (JICA), byasinyanye amasezerano y’ubufatanye azatuma Intara y’Iburengerazuba yongererwa amazi meza.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umukinnyi wa Sunrise witwa Mugabo Gabriel akaba akekwaho icyaha cyo gukoresha umuntu imibonanano mpuzabitsina ku gahato.
Uruganda rwenga inzoga zisembuye n’izidasembuye SKOL nyuma ya Rayon Sports na SACA, ndetse na Fly Cycling, rugiye gutangira kwambika n’ikipe y’amagare ya Muhazi Cycling Generation.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, aremeza ko Maître Bukuru Ntwali yapfuye yiyahuye mu cyumweru gishize, nyuma yo kwihanura ku igorofa riri muri Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, RIB ikaboneraho kwihanangiriza abantu bakomeje gukwirakwiza ibihuha bavuga ko yishwe.
Mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, ikipe ya AS Kigali zabonye amanota atatu hanze, Police Fc na Rayon Sports zinganya 1-1
Umuturage uherutse gukubita urushyi Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ari mu ruzinduko rw’akazi mu Majyepfo y’icyo gihugu ku wa Kabiri tariki 04 Kamena 2021, yakatiwe amezi 18 y’igifungo, ane akaba ari yo azamara muri gereza.
Umuyobozi w’abafana b’ikipe y’Akarere ka Nyagatare, Sunrise FC, avuga ko nta mpungenge bafite z’uko ikipe ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko iby’ingenzi byose bihari, icyaburaga ari ugushyiramo imbaraga gusa.
Mukantabana Rose wabaye Perezida wa mbere w’umugore w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubu afite imyaka 59 y’amavuko, akaba yaravukiye mu muryango w’abana 16 (icyo gihe ubuharike bwari bweze), avuka mu cyahoze ari Komine Masango, ubu ni mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyapfo.
Nyuma yo kwakira ubusabe 174 bw’abashaka kwitabira iryo rushanwa, no gukora ijonjora inshuro eshatu, Inkomoko na Banki ya Kigali batangaje imishinga 25 yahize iyindi muri iryo rushanwa muri uyu mwaka, harimo n’uwa ‘Miss Innovation Business’ wo mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2021, aba ba rwiyemezamirimo bakazahabwa (…)
Kunywa amazi muri rusange ni byiza ku mubiri w’umuntu, icyakora hari ubushakashatsi bwemeza ko amazi ashyushye ari meza kurushaho.
Kaje Elie yagizwe Kapiteni w’ikipe ya REG BBC asimbuye Kazingufu Ally werekeje muri APR BBC mu gihe Ngando Bienvenue yagizwe umutoza wa kabiri wungirije. Ni impinduka zikozwe nyuma y’uko uwari kapiteni w’iyi kipe Kubwimana Kazingufu Ally yerekeje muri APR BBC mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.
Inzego z’umutekano mu Murenge wa Kitabi, Akarere ka Nyamagabe zirashakisha umugabo witwa Hakizimana Celestin, ukekwaho guhohoterwa umwana we w’imyaka 11.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, abatuye mu Mujyi wa Kigali n’abandi babyifuza baritabira isiganwa rizwi nka “Kigali Night Run” rikinwa mu masaha ya nijoro.
Abayobozi b’umushinga wo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Muvumba mu Karere ka Gicumbi “Green Gicumbi”, bavuze ko amaterasi bakoreye abaturage azatanga umusaruro w’ibishyimbo wikubye inshuro zirenga eshatu uwo babonaga.
Ubuyobozi bw’Ikigo QA Venue Solutions Rwanda gicunga inyubako ya Kigali Arena, bwatangije ubukangurambaga buha amahirwe yo gukorera ibirori by’ubukwe muri Kigali Arena ku buntu, ku bateganya kurushinga hagati ya Nyakanga na Nzeri 2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) mu Rwanda, yihanganishije umuryango w’umugore w’imyaka 54 witabye Imana i Kigali azize Covid-19. Iyo Minisiteri yanatangaje ko ku wa Gatatu tariki 09 Kamena 2021, mu Rwanda abantu 64 bakize Covid-19. Abayanduye ni 114 bituma umubare w’abamaze kwandura bose hamwe uba abantu 27,548. Abarembye (…)
Nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2020 u Rwanda rwandikishije pariki ya Nyungwe ku rutonde rw’Umurage w’isi, guhera kuri uyu wa 9 kuzageza ku wa 11 Kamena 2021, abahagarariye inzego zinyuranye zita ku muco, ku bidukikije, ku maparike no ku butaka, barimo kwigira hamwe ibikwiye gushyirwa mu nyandiko izafasha mu gutuma Pariki ya (…)
Komisiyo y’amatora muri Ferwafa yatanagaje ko abakandida babiri ari bo bemerewe kwiyamamaza mu matora azaba tariki 27/06
Polisi y’u Rwanda yatangiye kugirana ibiganiro nyunguranabitekerezo n’abagura ibikoresho byakoreshejwe ndetse bakanabicuruza, ibikunze kwitwa ubucuruzi bwa ‘okaziyo’, mu rwego rwo kujya hafatwa ibiba byibwe.
Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, yageze muri Tanzania nk’umwe mu bagomba gutegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa Beauty Pageant, rizabera muri icyo gihugu.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryafashe abantu 16 mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye batwaye ibinyabiziga basinze banarengeje amasaha yagenwe yo kuba abantu bageze mu rugo. Umunani (8) muri bo bafashwe mu ijoro ryo ku Cyumweru, batanu (5) bafatwa mu ijoro ryo ku wa Mbere, mu gihe abandi (…)
Abaganga batatu mu Karere ka Rubavu bafunzwe bazira gukoreshwa impapuro mpimbano n’uwitwa Safari Olivier kubera kurenza amasaha yo gutaha.
Intumwa y’u Rwanda Ihoraho mu Muryango w’Abibumbye (UN), Valentine Rugwabiza, yavuze ko Leta y’u Rwanda ibabazwa no kuba hari ibihugu by’ibinyamuryango bitagaragaza ubushake bwo guta muri yombi abashinjwa Jenoside babihungiyemo mu myaka 27 ishize, agasaba Loni gushyiraho akayo.
Kuri uyu wa Kane harasubukurwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho umukino utegerejwe ari uzahuza ikipe ya Police Fc na Rayon Sports