#CAN2021 : Birashyushye muri 1/8, Côte d’Ivoire na Misiri kuri StarTimes

Imikino ya 1/8 cy’irangiza ry’igikombe cya Afurika (CAN 2021), igeze ahakomeye aho amakipe nka Nigeria na Gabon, yose yamaze gusezererwa.

Ni imikino ica kuri shene ya ST World Football CH 254 (DTT) na CH 245 (DTH) na ST Sports Premium CH 252 (DTT) na CH 256 (DTH). Uzisanga kuri Classic na Smart Bouquet kuva iri rushanwa ryatangira.

Mu rwego rwo korohereza abafatabuguzi bayo gukomeza gukurikirana iyi mikino kandi neza, StarTimes yabashyiriyeho Poromosiyo, aho ubu ugura Decoderi ya StarTimes ukabona abonoma y’ubuntu ukwezi kose ureba shene zose ku buntu.

Ku bafatabuguzi basanzwe bo bagura ifatabuguzi ry’ukwezi bakareba iryisumbuyeho, akarusho kandi ku bakoresha Unique na Super bouquet bo bongezwa iminsi 5 yo kureba ku buntu, mwirebera uko amakipe y’ibigugu asezererwa andi agakomeza muri 1/4.

Dore uko gahunda yose ya 1/8 iteye:

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama,

saa 18:00 Senegal ya Sadio Mane iracakirana na Cape Verde,
Saa 21:00 Morocco yisobanure na Malawi

Ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama
Saa 18:00 Inzovu za Côte d’Ivoire n’ikipe ya bene Farawo yo mu Misiri (Egypt) bayobowe na Mohamed Salah bazaba bahanganye bishakamo ukomeza muri 1/4,
Saa 21:00 Mali ihure na Equatorial Guinea.

Muri aya makipe yose ni iyihe izakomeza muri 1/4 ?!

Imikino itegerejwe na benshi harimo umukino wa Cameroon na Malawi n’undi wiswe uw’ishiraniro hagati y’Inzovu za Côte d’Ivoire na Les Pharaons ya Misiri (Egypt), aya makipe akaba ari mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa. Icyakora buri imwe muri izi igomba gusigara, kuko muri iki cyiciro ikipe itsinzwe ihita itaha.

Aya makipe yombi aheruka guhura mu irushanwa nk’iri rya CAN (AFCON) muri 2006 ku mukino wa nyuma Misiri itsinda Côte d’Ivoire kuri Penariti 4-2, ibi bikaba ari byo bishobora gutuma uyu mukino uzaba ukomeye kandi ushimishije.

Kugeza ubu StarTimes ni yo ya mbere mu Rwanda ifite ibiciro byiza buri wese yibonamo mu mashusho ya HD, ikagira na Shene ziri mu ndimi zitandukanye ari zo Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili, n’Ikinyarwanda, ku buryo buri muntu bitewe n’ururimi akoresha yisangamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka