Mu Rwanda ibiza bimaze guhitana abantu 15 mu minsi 25 (MINEMA)

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko abantu 15 bamaze guhitanwa n’ibiza mu minsi 25 kuva umwaka wa 2022 utangiye.

Ishusho y’ibiza mu Rwanda mu gihe cy’Urugaryi igaragaza ko ibiza biboneka byakomerekeje abantu 37, inzu zasenyutse 130, imyaka ihinze kuri hegitari 132 yarangiritse.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko abaturage bahuye n’ ingaruka z’ibiza mu gihe cy’urugaryi ubusanzwe kitagira imvura nyinshi, ariko ababuze ubuzima benshi ngo byatewe n’inkuba.

Habinshuti Philippe, umuyobozi ushinzwe ubutabazi muri MINEMA, mu kiganiro yahaye Radio Rwanda agaragaza ishusho y’ibiza mu Rwanda muri 2022, yavuze ko abantu benshi bahitanwa n’inkuba zitabasanga mu nzu ahubwo ngo zibakubitira hanze.

Yagize ati "Abantu bagomba kwirinda kugama munsi y’ibiti."

Akomeza agira ati: "Ikibazo cy’inkuba bijyana n’imihindagurikire y’ikirere, kuko inkuba zabagaho kera si zo ziriho ubu. Hakenewe ko tumenya uko tuzirinda."

Uyu muyobozi avuga ko inkuba ziboneka mu Rwanda hose kandi benshi zibakubita bagenda mu mvura, cyangwa barimo bareka amazi.

Ati "Hari imyitwarire abantu bagomba kugira mu gihe hari imvura irimo inkuba."

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe (METEO RWANDA) gitangaza ko mu mezi ya Mutarama na Gashyantare 2022 hazagwa imvura isanzwe. Icyakora ngo hari uduce imvura ishobora kwiyongera.

Icyo kigo cy’igihigu gishinzwe iteganyagihe kigaragaza ko imvura iziyongera mu Ntara y’Iburengerazuba mu gice cy’Amajyepfo.

Imvura iri hagati ya milimetero 250 na milimetero 300 iteganyijwe mu turere twa Rusizi, Karongi, Ruhango na Gisagara, Iburasirazuba bw’Akarere ka Nyabihu n’Akarere ka Rulindo n’igice gito cya Nyamasheke, Iburengerazuba bw’uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rutsiro, n’Amajyepfo y’uturere twa Nyanza na Huye.

Imvura iri hagati ya milimetero 200 na milimetero 250 iteganyijwe henshi mu turere twa Nyamagabe, Amajyaruguru y’Akarere ka Gasabo, igice cy’Amajyaruguru y’Iburasirazuba bw’Akarere ka Rutsiro ndetse na
Nyaruguru, Karongi, Huye, Amajyepfo ya Muhanga, Nyabihu, Ngororero, Rulindo, Burera na Gakenke, no mu gice cy’Amajyepfo y’Iburasirazuba bw’Akarere ka Rwamagana.

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na milimetero 200 iteganyijwe mu mu turere twa Musanze, Rubavu, Kamonyi na Burera, Amajyaruguru y’Akarere ka Nyabihu, Muhanga, Bugesera, Rulindo, Ngoma na Gicumbi, uduce dusigaye tw’uturere twa Rwamagana, Nyanza, Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge.

Imvura iri hagati ya milimetero 100 na milimetero 150 iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Iburengerazuba bw’Arere ka Rwamagana, Bugesera na Kirehe ndetse n’Iburengerazuba bw’Akarere ka Gasabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo ildephonse, avuga ko imvura iherutse kugwa mu matariki ya 22 kugera tariki ya 24 Mutarama 2022 yabaye nyinshi amazi avuye ku musozi wa Rubavu yangiza inzira z’amazi ajya mu nzu z’abaturage ahitana umuturage.

Kambogo avuga ko bakoze ubutabazi ku miryango 10 yangirijwe, ihabwa ibiribwa n’ibikoresho by’ishuri kugira ngo abana bakomeze ishuri.

Avuga ko igikwiye gukorwa ari ugutera ibiti bifata amazi, ibyobo bifata amazi ariko asaba ko hakomezwa n’inzira z’amazi, hamwe no kwimura abatuye mu manegeka.

Ibibazo by’ibiza biterwa n’amazi y’imvura mu Karere ka Rubavu biboneka mu mirenge yegereye umugezi wa Sebeya n’umusozi wa Rubavu, ariko hari n’uduce twibasirwa n’imiyaga.

Ahandi iyi mvura yaguye igahitana umuturage ni mu Karere ka Nyabihu aho yangije ibikorwa remezo birimo imihanda.

Nubwo iyi mvura isa n’iyatanze agahenge, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu busaba abaturage kwigengesera kuko ubutaka bwasomye amazi menshi bukaba bworoshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka