Abafana bemerewe kongera kureba imikino ku kibuga

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yemeje imyanzuro irimo ko abafana bemererwa kongera kureba imikino ku bibuga bitandukanye

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26/01/2022 Perezida wa Republika Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri yari igamije gusuzuma ingamba zo kurwanya Icyorezo cya Covid-19.

Abafana bemerewe kongera kureba imikino ku kibuga
Abafana bemerewe kongera kureba imikino ku kibuga

Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitri ryatanzwe n’ibiro bya Minisitri w’Intebe, ingingo P ivuga ko “Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Abafana bemerewe kureba imikino kuri stade no ku bibuga by’imikino”.

Iyi ngingo isoza ivuga ko amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangazwa na Minisiteri ya Siporo, aho abafana kugeza ubu bataramenya niba bemerewe kureba imikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru itegerejwe uyu munsi ndetse n’ejo ku wa Gatanu.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka