Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byagera kuri buri wese, nyamara benshi nta makuru babifiteho

Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), ku bufatanye na Imbuto Foundation, UNDP ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, bateguye amahugurwa agamije kumenyekanisha ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, kuko cyugarije isi, nyamara ugasanga abenshi nta makuru bagifiteho, cyangwa hari n’abafite amakuru ariko bakeneye kwigishwa kugira ngo barusheho gusobanukirwa.

Ni amahugurwa y’abanyamakuru yateguwe ku bijyanye n’uburyo bwiza bwo gutangaza inkuru zerekeye ubuzima bwo mu mutwe, bakabikora ntawe bahungabanya cyangwa se ngo babe batuma ahabwa akato, kuko yagaragaje ko afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, ayo mahugurwa akaba yarabaye ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Mugisha Emmanuel, yavuze ko iyo abanyamakuru bahuguwe bagira amakenga mu buryo batangazamo inkuru. Inkuru ikaba iyo gukumira ikibi, aho kuba inkuru ituma umuntu yumva ko cya kintu kibi na we yagikora.

Ikindi yavuze amahugurwa nk’ayo amarira abanyamakuru ni ukwirinda ko inkuru batambutsa ku muntu wahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, cyangwa se umuryango ufite umuntu wahuye n’icyo kibazo, yahabwa akato muri sosiyete.

Icyatumye ahanini GAERG itegura amahugurwa nk’ayo, nk’uko bisobanurwa na Nsengiyaremye Fidèle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo muryango, ni uko bumvaga ko hari umusanzu bakwiye gutanga mu rwego rwo kwita ku buzima bwo mu mutwe, haba ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko, ndetse no ku Banyarwanda muri rusange.

Yagize ati “By’umwihariko twaravuze ngo reka duhe ubumenyi abanyamakuru ku buryo bwiza bwo gutara no gutangaza inkuru zivuga ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ku ndwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe, ku kwiyahura n’izindi ndwara nk’izo zituma abantu bashobora kumva babangamiwe n’ibibazo bahura nabyo mu buzima, bigahungabanya ubuzima bwo mu mutwe, kuko abanyamakuru bagira abantu benshi babatega amatwi, ni ijwi rya rubanda”.

Ikindi ni ukugira ngo abanyamakuru barusheho kumenyekanisha amakuru ajyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, bityo bikumire ingaruka zo kuba nta makuru bafite ku bibazo n’indwara z’ubuzima bwo mu mutwe, kuko kubigiraho amakuru bigabanya akato gahabwa uwagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, harimo no kuba na we ubwe agera aho yiha akato.

Kugira amakuru ahagije kandi ku buzima bwo mu mutwe bizagabanya ibyo abantu bibwira ku byerekeye icyo kibazo, kuko ubu ngo usanga hari abibwira ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bitari rusange, ariko ukuri guhari gushingiye ku bushakashatsi, ni uko ngo umuntu 1 muri 5 aba ashobora kugira ibibazo byo mu mutwe mu gihe runaka.

Hari kandi abavuga ko abantu bafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ari abantu bakwiye kwirindwa kuko bateye ubwoba bashobora kugirira nabi abandi, nyamara si ko bimeze, kuko ngo umubare munini w’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe, usanga batabangamira abandi, kuko ngo 7% gusa by’ibibangamira abandi, ni byo bikorwa n’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Hari n’abibwira ko uburwayi bwo mu mutwe butajya bukira, ariko ngo burakira ku buryo hari abantu baba bari bafite ubwo burwayi, nyuma bakavurwa bagakira, ibimenyetso byose bari bafite bikajyana n’ubwo burwayi bikarangira.

Si ibyo gusa, hari n’ibindi byinshi abantu bibwira ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ariko bitari ukuri, bikaba bizagenda bisobanuka uko imyumvira y’abantu izagenda ihinduka biturutse ku bukangurambaga bwatangiye kandi bukomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka