Nyagatare: Abafite inzuri ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku masezerano basabwa gusinya

Bamwe mu baturage bafite inzuri zagenewe ubworozi ntibakozwa ibyo gusinyana andi masezerano y’imikoreshereze yazo, mu gihe basanzwe bayafitanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Mu ntangiriro za Mutarama 2022, Akarere ka Nyagatare katangiye kugirana n’abarozi n’abafite inzuri, agamije gushyiraho uburyo bunoze bwo gukoresha, gucunga no kubyaza umusaruro ukwiye ubutaka bwagenewe ubworozi (inzuri).

Bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano harimo ko ubutaka bw’urwuri bukwiye gukoreshwa icyo bwagenewe bukabyazwa umusaruro ukwiye; kudahinga ngo arenze 30% by’ubuso bw’urwuri, kandi ubuhinzi buhakorewe bukibanda ku bihingwa byatoranyijwe mu gace urwuri ruherereyemo bishobora kunganira ubworozi, hatabariwemo ubuso buhinzeho ubwatsi bw’amatungo.

Hari kandi gutandukanya igice cyo kororeraho n’igice cyo guhingaho hakoreshejwe uruzitiro, kugabanya urwuri mo ibice byo kororeramo (paddocks), gutera ibiti bizengurutse urwuri na Paddocks mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gutanga ibicucu ku nka.

Ikindi ni ugufata neza urwuri mu rwego rwo kugira ngo ruhore rubereye ubworozi butanga umusaruro ukwiye (gutema ibihuru, gusiba imikoki no gusenya imigina), guhinga ubwatsi bw’amatungo no kubwitaho hirindwa kongeramo ibindi bihingwa ndetse n‘ibimera bibangamira umusaruro mwiza wabwo.

Hari kudacamo ibice urwuri hagamijwe kurugurisha cyangwa kurutangaho impano, kororera mu rwuri umubare w’inka ujyanye n’ingano n’imiterere yarwo hagamijwe ko inka zitanga umusaruro ukwiye.

Guhunika ubwatsi bw’amatungo no gufata amazi y’imvura bizakoreshwa mu gihe cy’icyanda, kuvugurura amatungo hagamijwe kongera umukamo (guteza intanga), kugira ikaye (regisitiri) y’ubworozi yandikwamo amakuru yose ajyanye n’ubuzima bwa buri tungo (imyororokere, umusaruro uboneka n’inama zitangwa n’abamusura babifitiye ubumenyi n’ubunararibonye), kutazerereza amatungo mu byanya bikomye no ku mihanda no gutanga imisoro yagenwe ku butaka.

Muri ayo masezerano kandi umworozi wamaze kuyasinya bikagaragara ko atabyaza umusaruro ukwiye urwo rwuri, ararwamburwa nk’uko bigaragara mu ngingo ya kane yayo.

Igira iti “Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, umworozi ufite ubutaka (urwuri) budakoreshwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza arebana n’imikoreshereze myiza y’ubutaka bwagenewe ubworozi mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’aya masezerano, iyo bigaragaye ko nyiri ubutaka atakosoye ibyo yasabwe mu igenzura, ubutaka bukaba bugikoreshwa ibitandukanye n’icyo bwagenewe, amasezerano yo gutunga ubutaka yagiranye na Leta araseswa (kwamburwa urwuri).”

Iyi ngingo ni yo yateye impungenge bamwe mu borozi aho bavuga ko badakwiye gukangishwa kwamburwa ubutaka bahawe na Perezida wa Repubulika, byongeye bakaba basanzwe bafitanye amasezerano n’Ikigo cy’Ubutaka.

Umwe agira ati “Ubutaka bwacu hano muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, butandukanye n’ubwitwa ubw’ubworozi. Perezida wa Repubulika yaradusaranganyije aduha ubutaka buduha UPI (nimero iburanga) nk’abandi benegihugu, kuki twe duhora dukangishwa ko tuzabwakwa, kuki tutagira ububasha kuri ubwo butaka nk’undi mwenegihugu?”

Ikindi ni uko ngo ayo masezerano bayasinyishwa batahawe umwanya wo kubitekerezaho no kujya inama.

Uyu mworozi utashatse ko dutangaza amazina ye avuga ko abishoboye batangiye kujya kwigurira ahandi batazasinyishwa ayo masezerano, ibyo bikaba bifite ingaruka ku ishoramari mu karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko nk’akarere bafite inshingano yo kureba ko amabwiriza n’amategeko byubahirizwa n’uburyo bishyirwa mu bikorwa akaba n’ayo masezerano ari cyo agamije.

Ikindi ngo aya masezerano agamije kwibutsa aborozi korora inka zitanga umukamo cyangwa iz’inyama ariko ubutaka bugakoreshwa icyo bwagenewe.

Avuga ko ariko aya masezerano y’imikoreshereze y’inzuri adakuraho asanzwe nyiri urwuri yagiranye n’Ikigo cy’Ubutaka, ahubwo yuzuzanya.

Ati “Aruzuzanya kandi aya yacu ni ayo kureba ishyirwa mu bikorwa by’ibikubiye mu masezerano baba barasinyanye n’Ikigo cy’Ubutaka ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu, uko buba buteganya imikoreshereze y’ubutaka, aya yacu rero ni akurikirana ishyirwa mu bikorwa.”

N’ubwo aborozi bavuga ko bahatirwa kuyasinya ariko nanone mu ngingo ziyagize ntihagaragaramo icyo uwanze kuyasinya ahanishwa, mu gihe uwayasinye ntakurikize ibiyakubiyemo yamburwa urwuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka