U Bufaransa bwatangije umushinga wo kuzamura ubumenyi bw’abakora mu nganda mu Rwanda

Muri IPRC-Tumba hatangijwe inyubako z’amashuri zizatwara miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, ku nkunga ya Leta y’u Bufaransa mu rwego rwo gutangiza ishami rya Mechatronics ryitezweho kongerera ubumenyi bwo mu nganda abiga mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta Irere Claudette na Arthur Germond bashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa ibyumba by'amashuri 20 bizigirwamo amasomo ya Mechatronics
Umunyamabanga wa Leta Irere Claudette na Arthur Germond bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri 20 bizigirwamo amasomo ya Mechatronics

Umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako z’iryo shami wabereye muri IPRC-Tumba tariki 24 Mutarama 2022, uyoborwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, Irere Claudette na Arthur GERMOND wari uhagarariye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda muri uwo muhango.

Mutabazi Rita Clemence Umuyobozi wa IPRC-Tumba, yavuze ko kuba mu Rwanda by’umwihariko muri IPRC-Tumba hagiye gutangizwa iryo shami rishya bigiye kuba ipfundo ry’ubumenyi buhuza abiga mu mashami anyuranye arimo Electronics na Telecomunication, muri ikoranabuhanga rigezweho mu nganda, mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’abana b’u Rwanda.

Yatanze urugero agira ati “Niba ari uruganda rukora Fanta baba bakeneye gutambutsa amacupa akajya aho yogerezwa, akajya aho ashyirirwamo Fanta akagera aho apfundikirwa, akagira n’igihe ava aho apfundikirirwa ajya mu makaziye. Ku munyeshuri wize Mechatronics aba afite ubumenyingiro bumufasha kumenya uburyo icupa risukuye n’uburyo rijyamo Fanta kugera rigeze mu ikaziye kandi ibyo byose bigakorwa bitwaye imbaraga z’amaboko y’abantu, ahubwo hifashishijwe ubumenyi ngiro abantu baba barize”.

Ni inyubako igiye kubakwa mu gihe cy’amezi atandatu aho iryo shami rizatangirana n’abanyeshuri 50 mu mwaka wa mbere, ariko mu myaka ikurikira rikazajya ryakira abanyeshuri 100 bakazajya basoza bafite impamyabumenyi ya ‘Advanced Diploma’ aho bazajya biga mu gihe cy’imyaka itatu.

Guhitamo abo banyeshuri bizashingira ku batsinze neza kurusha abandi, mu mashami ya siyanse n’amashami y’ubumenyingiro.

Baba abarimu baba n’abanyeshuri biga muri IPRC-Tumba, barahamya ko iryo shami rya Mechatronics rije kuba igisubizo mu kongera ubumenyi mu mashami anyuranye aboneka muri iryo shuri, aho bemeza ko ibyo bajyaga bakora bakoresheje imbaraga nyinshi bigiye kujya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rihanitse.

Imirimo yo kubaka ibyo byumba yatangiye
Imirimo yo kubaka ibyo byumba yatangiye

Hategekimana Jean Bosco umwe mu bafasha abanyeshuri mu bijyanye n’imenyerezamwuga (pratique), wanagiye mu gihugu cy’u Bufaransa guhugurirwa imikorere y’ishami rya Mechatronics, yavuze ko ibibazo by’abakozi mu bijyanye n’inganda bigiye kuba amateka.

Ati “Nkimara kumva ko ishami rya Mechatronics rije muri IPRC-Tumba narishimye cyane, twajyaga dukoresha izi mashini bikatuvuna cyane, ariko ubu bigiye kuba amateka aho bimwe bigiye kuzajya bikora bidasabye ko abantu babigiramo uruhare rusaba imbaraga”.

Arongera ati “Hari ubwo gukoresha izi mashini mu bijyanye no gusudira byajyaga bituvuna cyane, ariko ku ruhande rwanjye n’abanyeshuri nigisha byadushimishije cyane kuko muri iri shami ryaje, batubwiye ko bazajya badufasha gushyira imashini kuri gahunda, ubwazo zikikoresha zigatanga umusaruro. Ibyo bizafasha abanyeshuri tuzigisha mu bijyanye n’ubumenyi bwo gukora mu nganda”.

Ni umushinga watangiye nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa asura u Rwanda muri Gicurasi 2021, aho yanasuye ishuri rya IPRC-Tumba, yifuza kugira icyo akora kugira ngo ubumenyi buhanitse yasanze muri iryo shuri burusheho kwiyongera nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Arthur GERMOND wari uhagarariye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda muri uwo muhango.

Perezida Emmanuel Macron yaganiriye n'abiga muri IPRC-Tumba ubwo yari yabasuye muri 2021
Perezida Emmanuel Macron yaganiriye n’abiga muri IPRC-Tumba ubwo yari yabasuye muri 2021

Ati “Umwaka ushize ubwo Perezida Emmanuel Macron yari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, yatekereje ku rubyiruko rwiga muri IPRCs, ashima ubumenyi bafite ariko yiha n’intego y’uko u Bufaransa bugomba kugira itafari bushyira ku burezi mu Rwanda mu rwego rw’iterambere ryisumbuye, hagamijwe kuzamura impano z’abanyeshuri mu guhanga ubumenyi bukenewe mu bukungu bw’ejo hazaza h’igihugu, ari na ho yahereye asura IPRC-Tumba yifuza ko hari icyo Leta y’u Bufaransa yafasha iryo shuri, ari na yo mpamvu hashyizwe ibuye ry’ifatizo ku nyubako z’ishami rya Mechatronics”.

Muri urwo ruzinduko hanasinywe amasezerano y’imikoranire hagati y’Ikigo gishinzwe amashuri y’ubumenyingiro mu Rwanda (RP) na Kaminuza ya Paris, intego iba umushinga wo guhugura no kuzamura ubumenyi mu rubyiruko rwa Rulindo, binyuze muri IPRC-Tumba n’amashuri ane yisumbuye y’imyuga n’ubumenyingiro ya APEKI, Bushoki, Kinihira na Buyoga TVET Shools.

Mu byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi Ngiro, Claudette Irere, yavuze ko ibuye ry’ifatizo rishyizwe muri IPRC-Tumba ari gahunda itangijwe nk’igisubizo mu kongera andi masomo mashya muri iryo shuri.

Umunyamabanga wa Leta Claudette Irere ageza ijambo ku bitabiriye uwo muhango
Umunyamabanga wa Leta Claudette Irere ageza ijambo ku bitabiriye uwo muhango

Avuga ko mu mezi atandatu iryo shami rizaba ryatangira kwakira abanyeshuri biyongera kuri 668 biga muri iryo shuri mu mashami atandukanye, ashimangira ko inganda ari kimwe mu byo ibihugu bishyize imbere, aho mu Rwanda usanga abazikoramo biganjemo abanyamahanga, yizeza Abanyarwanda ko mu kwezi kwa Nzeri 2022, iryo shami ritangira kwakira abanyeshuri mu rwego rwo kubaka abantu bashoboye bazifashisha mu nganda z’u Rwanda.

Ati “Uyu munsi natwe turifuza ko nk’abigisha imyuga n’ubumenyingiro ku rwego rwa Kaminuza, natwe tugira ikintu gifatika dushyira mu byerekeranye n’inganda, kugira ngo na zo zizamuke n’Abanyarwanda batangire kujya bazikoramo”.

Yasabye abiga mu mashuri yisumbuye, cyane cyane muri siyansi, gushyira imbaraga mu myigire yabo, bihatira gutsinda cyane kuko ari byo bizashingirwaho mu kwakira abana baziga muri iryo shami rishya rya Mechatronics.

Uwo mushinga ugiye gukorwa ku nkunga ya Leta y’u Bufaransa, uzatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari umunani, aho inyubako ubwazo zizatwara agera kuri miliyari enye.

Ibyumba by’amashuri byatangiye kubakwa ni 20 n’ibyumba 8 bya laboratwari. Ibi byumba bizakoreramo ishami rishya rya Mechatronics aho ryitezweho kongera abakozi bo mu nganda b’Abanyarwanda.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka