Gisagara: Akarere ko kwitega mu mikino nyuma yo gutangiza amakipe y’abato muri Volleyball
Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, hari hateraniye imbaga y’aba sportifu baje gutera ingabo mu bitugu no gushyigikira ako karere, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro irerero ry’abana mu mukino wa Volleyball.

Ni igikorwa cyatangijwe n’Akarere ka Gisagara ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri ryo muri ako karere ndetse na Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda.
Intego nyamukuru yo gushyiraho iryo rerero ry’abato, ni ugukomeza gushyigikira no guteza imbere impano z’abana b’Abanyarwanda, by’umwihariko umukino wa Volleyball muri ako Karere ka Gisagara, aho iyo gahunda izakorerwa mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye abarizwa muri ako karere, kuko kugeza mangingo aya muri habarurwa ibigo by’amashuri bigera ku 120.

Nzabanita Nikodemu, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Karere ka Gisagara, yabwiye Kigali Today ko impano z’abana bakina Volleyball zizashakishwa kuva hirya no hino muri ako karere, kuko nibura buri kigo cy’amashuri cyafashijwe kugira ikibuga cya Volleyball, bityo bikazafasha abana kubona aho bigaragariza nyuma bakazajyanwa mu bigo byateguwe, bizakira abo bana bagakurikiranwa kuri byose.
Ati “Uyu munsi twatangije irerero ry’abana batoya bo mu Karere ka Gisagara, ni ukuvuga abana biga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ayimyuga, ni igikorwa kigamije kuzamura impano z’abo bana tukazabikora tubashyira mu marerero ashingiye ku bigo by’amashuri. Ku ikubitiro twatangiranye n’ibigo bibiri (2), aribyo urwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Philippe Neli ku biga baba mu kigo, ndetse n’urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa ku bazaba biga bataha kugira ngo impande zose zizarebweho”.

Ati “Ariko uko ubushobozi buzagenda buza tuzagura tugere no ku rwego rw’amazone kuko akarere kacu kagira amazone 4. Iki gikorwa twagitangiye nk’abayobozi b’ibigo by’amashuri twiyemeza ko nk’Akarere ka Gisagara tugomba kugira umukino uturanga nyuma yuko bimaze kugaragara ko muri aka karere, harimo impano nyinshi za Volleyball ariko ntizizatezwa imbere bidaheye mu mashuri. Bitavuze ko n’indi mikino tutayigira ariko nibura buri kigo kigomba kuba gifite ikibuga cya Volleyball”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yishimiye ko icyo gikorwa cyashyizwe mu ngiro kuko cyasabye imyiteguro.

Ati “Ni igikorwa gikomeye cyane twabashije gutangiza n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byose uko ari 120. Habanje imyiteguro yo kubaka ibibuga mu bigo by’amashuri byose, ubu turapanga ko buri kigo cyagira ikipe ndetse n’iyi akademi twatangije, abana bazayijyamo akaba ari abazaba bavuye muri ibyo bigo mu Karere ka Gisagara. Intego zacu za mbere ni ugushakisha impano z’abana mu bigo byose by’amashuri abanza n’ayisumbuye, icya kabiri ni ugukuza za mpano tubashakira abatoza kugira ngo bitoze neza kandi bakomere. Icya gatatu ni ukubafasha ngo bajye mu makipe akomeye bakine ku rwego rwo hejuru, babigire umwuga ikipe y’igihugu ibone abakinnyi benshi, ndetse binabatunge banatunge imiryango yabo”.
Amakipe 23 niyo yari ateraniye muri ako karere, aho yari agabanyije mu bice bitandukanye harimo amakipe asanzwe akina mu kiciro cya mbere muri Volleyball cyangwa série A, icyiciro cya kabiri, série B, ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abanza, ndetse n’abakanyujijeho muri uyu mukino.

Nyuma yo kumurika ikipe ku mugaragaro hakurikiyeho igikorwa cyo gusinya masezerano hagati y’impande 4 twavuze haruguru, ndetse binakurikirwa n’umukino wa nyuma, wahuje ikipe ya Gisagara VC ndetse na UVC yahoze ari UTB mu bagabo, umukino wabereye mu nyubako y’imikino y’ako karere yari yanakubise yuzuye abafana bavuye hirya no hino. biganjemo abakomoka muri Gisagara, gusa batashye batishimye nyuma y’uko ikipe yabo yakubiswe inarushwa n’ikipe ya UVC amaseti 3 kuri 1.







Dore uko ibihembo byatanzwe
PRIMARY
Abakobwa
GS .Gikore
Abahungu
GS. Mugombwa
O’LEVEL
Abakobwa
GS. Gikore
Abahungu
GS. Mugombwa
SERIE B, Abakobwa
E. Sainte Bernadette
ABAKANYUJIJEHO
1. Umucyo yavuye i Huye
2. Unity
SERIE B, Abagabo
1. C. Christ Roi
2. PSVF
3. Gitisi TVET
SERIE A, Abakobwa
1. RRA
2. Ruhango
SERIE A. Abagabo
1. UVC
2. Gisagara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|