Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Misiri

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu Misiri, bikaba biteganyijwe ko agirana ibiganiro na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko abayobozi bombi baganira ku ngingo zitandukanye zirimo izerekeranye no gukomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.

Mu mwaka wa 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah el Sissi na we yari yaje mu Rwanda, ibihugu byombi bikaba bifitanye amasezerano y’imikoranire mu byerekeranye na tekiniki, guteza imbere inganda n’ubucuruzi, uburezi, ubuhinzi, urubyiruko n’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka