Perezida Ndayishimiye yasabye Papa Francis gusura u Burundi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherekejwe n’umugore we, bagiriye uruzinduko i Vatican, bakirwa na Papa Francis ku wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022.

Muri urwo ruzindiko rw’amateka, Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yagiriye i Vatican, yaboneyeho umwanya wo kugaragaza umushinga Leta y’u Burundi yiteguye gufatanyamo na Kiliziya Gatolika, wo kubaka Basilika ku musozi Mutagatifu wa Mugera.

Mu biganiro kandi yagiranye na Papa Francis wamwakiranye urugwiro rwinshi, Perezida Evariste Ndayishimiye usanzwe ari umukirisitu ukomeye muri Kiliziya Gatolika, bagarutse kuri gahunda ijyanye no kuzamura imikoranire n’imibanire myiza (ubucuti) hagati ya Leta y’u Burundi na Leta ya Vatican.

Perezida Evariste Ndayishimiye yaboneyeho n’umwanya wo gusaba Papa gusura Igihugu cy’u Burundi mu mwaka utaha wa 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka