Minisitiri Gatabazi arasaba abaturage kurushaho kubungabunga umugezi wa Nyabarongo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianey Gatabazi, arasaba abaturiye inkengero z’umugezi wa Nyabarongo, gukomeza kuwubungabunga kuko uriho ibikorwa remezo bituma imibereho y’abaturage itera imbere.

Minisitiri Gatabazi yateye igiti
Minisitiri Gatabazi yateye igiti

Minisitiri Gatabazi yabivugiye mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2022 wabereye mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, ahubatse urugomero rwa Nyabarongo rutanga megawati 28 z’amashanyarazi.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko kurwanya isuri no gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari kimwe mu byafasha uwo mugezi gukomeza gusa neza, kuko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi, bituma Nyabarongo yangirika kandi ifatiye runini Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Agira ati “Ntimukwiye kureka ubutaka ngo butwarwe n’imvura kuko iyo bugiye mu mugezi bwangiza urugomero rudufatiye runini kandi amazi yarwo ari yo abyara amashanyarazi, ntimukwiye kureka ubutaka bubacika kuko iyo bugiye butagaruka”.

Amazi amanuka mu misozi ikikije Nyabarongo ni yo amanukana isuri umugezi ukangirika
Amazi amanuka mu misozi ikikije Nyabarongo ni yo amanukana isuri umugezi ukangirika

Ubuyobozi bw’urugomero rwa Nyabarongo butangaza ko igihe isuri yakumirwa ntiyongere kumanukira mu mugezi, hakurikiraho igikorwa cyo gukuramo ibyondo n’imicanga byagiye bisiba ububiko bw’amazi ku buryo hari igihe imashini imwe ihagarara kuko amazi zikoresha aba adahagije.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko urugomero ruramutse rutabungabunzwe byateza igihombo kuko rutanga amashanyarazi yifashishwa mu iterambere, kandi abaturiye Nyabarongo bakaba ari bo ku isonga bagomba kurwanya isuri mu misozi ikikije urugomero yo mu turere twa Ngororero na Muhanga.

Abaturage b’Umurenge wa Mushishiro batunganyirijwe imirwanyasuri bavuga ko bazakomeza guteraho ibyatsi bifata ubutaka mu rwego rwo guha agaciro ibikorwa by’umuganda biba byakozwe, kuko ari bo bwa mbere bifitiye akamaro.

Bateye ibiti bivangwa n'imyaka
Bateye ibiti bivangwa n’imyaka

Hegitari 20 ni zo zateweho ibiti bivangwa n’imyaka, zisiburwaho kandi zicibwaho imirwanyasuri, iyo gahunda ikaba izakomeza no mu bindi bihe kuko imvura y’urushyana itegerejwe ishobora kumanura isuri yangiza urugomero.

Nyuma y’umuganda kandi habaye ibiganiro bigamije gukangurira abaturage kwitegura no kuzitabira Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukomeza kwirinda Covid-19 bitabira gufata urukingo rushimangira.

Inzego z'umutekano zafashije mu gusibura no gucukura imirwanyasuri mu nkengero z'umugezi wa Nyabarongo
Inzego z’umutekano zafashije mu gusibura no gucukura imirwanyasuri mu nkengero z’umugezi wa Nyabarongo
Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage gukomeza kubungabunga ubutaka n'urusobe rw'ibinyabuzima
Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage gukomeza kubungabunga ubutaka n’urusobe rw’ibinyabuzima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka