Perezida Kagame: Covid-19 yerekanye isano ikwiye kuba hagati y’ibihugu

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu Misiri, ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022, ubwo yakirwaga na Perezida Abdel Fattah Al-Sisi w’iki gihugu, mu ngoro ya Al-Ittihadiya.

Ibiro by’Umukuru w’lgihugu, byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi babanje kugirana ibiganiro byabereye mu muhezo. Nyuma y’ibyo biganiro, abo bayobozi bahagarariye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane b’ibihugu byombi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Misiri Sameh Hassan Shoukry, amasezerano bashyizeho umukono azibanda mu bufatanye burimo iby’ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), guteza imbere ingoro ndangamurage, urubyiruko, siporo n’amahugurwa mu bya Dipolomasi.

Perezida Kagame, mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, yashimiye mugenzi we ku bw’urugwiro yakiranywe mu gihugu cyiza cya Misiri. Yavuze ko ibiganiro bagiranye ari ingirakamaro.

Ati: “Njye na Perezida [Sisi] twagiranye ibiganiro bitanga umusaruro, kandi nizeye ko tuzakomeza gushimangira ubufatanye.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze kandi ko amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye yasinyiwe ku mpande zombi azashingira ku mubano usanzweho hagati y’u Rwanda na Misiri.

Perezida Kagame yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu kuko nta gihugu cyakwivana mu bibazo cyonyine.

Ati: “Icyorezo cya Covid-19 cyatwibukije ko hari isano riri hagati y’ibihugu kurusha uko byahoze, nta gihugu na kimwe gishobora guhangana n’ibibazo byugarije isi cyonyine.”

Perezida Kagame yagaragaje ko kumenya ibice bishya ibihugu bikwiye gufatanyamo ari ngombwa kugira ngo ubukungu bw’ibihugu bwongere gusubira ku murongo, ndetse no gushyigikirana mu guhangana n’imbogamizi z’igihe kizaza. Yavuze ko ndetse intangiriro nziza izaba iyo kubyaza umusaruro isoko rusange rya Afurika ryatangiye gukora.

Ati: “Ibi bizatanga amahirwe menshi, cyane cyane kuri ba rwiyemezamirimo n’urubyiruko. Kurinda rero ejo hazaza habo ni ingenzi ku iterambere rirambye ry’umugabane.”

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo igisirikare, ubuzima, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, urubyiruko, ubuhinzi n’ibindi.

Umubano w’u Rwanda na Misiri kandi ushingiye ku bucuruzi cyane ko bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu majyepfo ya Afurika (COMESA). Iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Mu 2019 kandi Perezida Kagame wari usoje inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yashyikirije Abdel Fattah Al-Sisi inkoni y’ubuyobozi nk’uwari utahiwe ku kuyobora uwo muryango.

Perezida Abdel Fattah Al-Sisi na we yasuye u Rwanda mu 2017, uruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi. Ndetse icyo gihe yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye maze ashyira indabo ku mva rusange nk’ikimenyetso cyo guha agaciro abasaga ibihumbi 250 bahashyinguwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka