Rubavu: Abaganga b’amaso bavuye abantu 85 bari barwaye ishaza bongera kureba

Abaturage 85 bo mu Karere ka Rubavu bongeye kubona nyuma yo kuvurwa na Fred Hollows Foundation, umuryango wita ku buvuzi bw’amaso mu bihugu bitandukanye ku isi, bikaba byakozwe ku bufatanye na Minisitiri y’Ubuzima mu Rwanda.

Bishimiye kongera kureba nyuma yo kubagwa ishaza
Bishimiye kongera kureba nyuma yo kubagwa ishaza

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu butangaza ko aba aribo bitabiriye ubuvuzi bwatanzwe na Dr. Col John Nkurikiye, usanzwe ari umuganga w’amaso mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.

Abarwayi bavuwe ishaza mu Bitaro bya Gisenyi bishimiye kongera kubasha kureba nyuma y’igihe bari bamaze mu icuraburindi, bemeza ko bigiye kubafasha gukomeza urugendo rwabo rwo kwiteza imbere.

Abavuwe bakomoka mu bice bitandukanye by’icyaro mu Karere ka Rubavu, aho bari bagowe no kutareba bikababera imbogamizi ikomeye mu mibereho yabo ya buri munsi.

Mukabasibage Cecile wari umaze imyaka itanu yibasiwe n’indwara y’ishaza, yishimiye kongera kureba.

Yagize ati “Nari maze nk’imyaka itanu ntareba, nagendaga bamfashe akaboko, nahabwa ibiryo nkabirya mbimena kubera kutareba. Ubu ndimo kureba ibintu byose. Imana ihe umugisha abaganga bamfashije kongera kureba.”

Dr. Col John Nkurikiye n’itsinda bari kumwe, bavuga ko kwirinda ishaza bitoroshye ariko rivurwa rigakira.

Mukabasibage Cecile wari warahumye kubera ishaza yongeye kureba
Mukabasibage Cecile wari warahumye kubera ishaza yongeye kureba

Yongeraho ko uburwayi bw’ishaza bushobora guterwa n’impamvu zitandukanye, zirimo ubusaza ariko buvurwa bugakira neza.

Yagize ati “Indwara y’ishaza mu by’ukuri ntawo wayirinda gusa iravurwa igakira. Iterwa ahanini n’ubusaza ariko hari n’izindi mpamvu. Ushobora gukomereka mu jisho ukarwara ishaza, ushobora kunywa imiti runaka ukazana ishaza, gusa riravurwa rigakira.”

Asaba abantu kujya bisuzumisha amaso kenshi mu rwego rwo gukurikirana ubuzima bwabo, kuko hari ubwo umuntu abana uburwayi bukagaragara bwaramurenze.

N’ubwo abarwayi 85 aribo bavuwe, mu bitaro bya Rubavu abafite ikibazo cy’ishaza boherezwa mu bindi bitaro mu Rwanda biribaga bagashobora kongera kureba.

N’ubwo indwara y’ishaza ivurwa igakira, ni yo ndwara ya mbere ihumisha abantu benshi ku isi, aho ubushakashatsi bugaragaza ko 75% by’abatabona bafite uburwayi bw’ishaza kandi umubare munini uboneka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ishaza ni indwara igaragara cyane ku abageze mu zabukuru, mu myaka iri hejuru ya 45.

Fred Hollows Foundation ni umuryango ukorera mu gihugu cya Australia, watangijwe 1992 mbere gato y’uko Fred Hollows wawushinze apfa.

Dr. Col John Nkurikiye, ni we uyoboye itsinda ry'abaganga bavuye abo bantu
Dr. Col John Nkurikiye, ni we uyoboye itsinda ry’abaganga bavuye abo bantu

Fred Hollows yari umuhanga mu buvuzi bw’Amaso, yatangije umuryango wamwitiriye agamije guca uburwayi bw’amaso no kugabanya igiciro cy’ubuvuzi bwayo, kuko iyo butabonekeye igihe bigira ingaruka zo guhuma.

Mu myaka 30 ukorera mu bihugu bitandukanye birimo Australia, Eritrea, Kenya, Rwanda, Ethiopia, Burundi, Afghanistan, Myanmar, Pakistan, Bangladesh, Nepal, Palestine, Cambodia, China, Indonesia, Timor Leste, Philippines na Vietnam, umaze gufasha abantu bafite ibibazo by’amaso babarirwa muri miliyoni ebyiri n’igice.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nishimiye bano baganga babasha kuvura ishaza jyo mu jisho, imana ihora ibahumugisha.
Nanjy nuko ntamenye amakuru yabo babaramvuye nanjye mfite ishaza mujisho murakoze cyane kumakuru yanyu, mukomeze kugira ibihe byiza.

Dusabumuremyi eliphas yanditse ku itariki ya: 10-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka