Pro-Femmes yahaye inkunga ya Miliyoni 129 Frw abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Ubuyobozi bw’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe bwashyikirije inkunga y’amafaranga angana na miliyoni 129 n’ibihumbi 700 amakoperative 30 agizwe n’abagore 1297 bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Pro-Femmes yahaye inkunga ya Miliyoni 129 Frw abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka
Pro-Femmes yahaye inkunga ya Miliyoni 129 Frw abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka

Ubuyobozi bwa Pro-Femmes Twese Hamwe butangaza ko aya mafaranga azazahura ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuko abari bafite igishoro mbere y’icyorezo cya Covid-19 bagikoresheje mu gihe cya Guma mu Rugo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe Bugingo Emma Marie avuga ko bizera ko aya mafaranga azateza imbere imiryango yari yarahombejwe na Covid-19.

Agira ati "Twatangiye gukorana n’abafatanyabikorwa bacu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri 2019, hahita haza icyorezo cya Covid-19. Twaje gusanga igishoro cyabo baragikoresheje, bamwe ntibasubira gukora, duhitamo kubafasha kongera gukora tubitewemo inkunga na Ambasade y’Abaholandi."

Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe avuga ko abahawe amafaranga babanje guhabwa ubumenyi mu gucunga umutungo, gukora imishinga, kwizigamira no gukumira amakimbirane mu miryango kuko amafaranga atahawe abagore gusa ahubwo yahawe imiryango.

Agira ati "Twahuguye abagore n’abagabo, kandi Pro-Femmes iteza imbere amahoro n’uburinganire mu miryango, ni ho dushingira ko amafaranga yahawe imiryango kuko nibakora bakiteza imbere imiryango yabo izatera imbere."

Abahawe amafaranga bavuga ko bari baricaye nyuma yo gukoresha igishoro bari bafite mbere y’icyorezo cya Covid-19.

Abagore bahawe amafaranga bitezweho guteza imbere imiryango yabo
Abagore bahawe amafaranga bitezweho guteza imbere imiryango yabo

Umwe muri bo yagize ati "Igishoro cyacu twagikoresheje dutunga imiryango yacu mu gihe cya Covid-19. Ubwo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari bwongeye gukorwa twabuze ubushobozi, ariko tuza kumenya ko Pro-Femmes Twese Hamwe irimo gukorana n’abafatanyabikorwa bayo. Baratwegereye, batwigisha gukora imishinga no kwizigamira. Badushyize mu matsinda dutangira kugurizanya, bituma n’abari barabuze igishoro bagaruka barakora. Ntibyarangiriye aha kuko amatsinda yaje kuvamo amakoperative turakora kandi tumenya gukorana n’ibigo by’amabanki. Turizera ko inkunga twahawe igiye kwihutisha ibikorwa byacu kuko twamenye gukora, icyaburaga ni ubushobozi kandi turabuhawe."

Nzabonimpa Déogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko miliyoni zisaga 129 Frw zitanzwe zigiye gufasha abatuye Akarere kwiteza imbere.

Ati "Twasuye ibikorwa bitandukanye, nubwo ahawe aya makoperative akora ubucuruzi bwambukiranya bazakorana n’abakora ubuhinzi, abafite inganda, twakwemeza ko aya mafaranga ahawe Inganji za Rubavu, kandi azafasha abatuye Akarere kwiteza imbere."

Nzabonimpa avuga ko ubuyobozi buzakorana n’abahawe amafaranga mu mikorere hirindwa ko yakoreshwa nabi agahomba kandi ngo hari icyizere ko azakoreshwa neza kuko mu Karere ka Rubavu habarurwa amakoperative 400 akora neza.

Koperative 30 zikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka zahawe inkunga ya miliyoni 129 Frw
Koperative 30 zikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka zahawe inkunga ya miliyoni 129 Frw

N’ubwo amakoperative 30 akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ahawe inkunga, hari abandi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka batarabona inkunga bavuga ko babuze uko basubira mu mirimo kubera ko babuze ubushobozi bwo kugura ibyangombwa bya laisser passer na Passport bakaba bategereje ko hongera gukoreshwa indangamuntu mu kwambukiranya imipaka.

Umupaka uhuza Goma na Rubavu mbere ya Covid-19 wakoreshwaga n’abantu ibihumbi 55 ku munsi. Icyakora kubera icyorezo cya Covid-19 abantu baragabanutse bagera ku bihumbi bitatu bakoresha laisser passer na Passport.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko u Rwanda rwamaze gutegura ibisabwa ngo abaturage bakoreshe indangamuntu mu kwambukiranya imipaka ariko bategereje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo ibyemeza kugira ngo abaturage bongere gukoresha indangamuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka