Twaganiriye na Uwimana Jeannette ufite ubumuga wahembwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022

Nyampinga Uwimana Jeannette avuga ko ntawe azahatira kujya mu marushanwa yo gushaka umukobwa uhiga abandi, amarushanwa azwi nka Miss Rwanda.

Umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) uherutse gushimira Nyampinga Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uherutse kwegukana igihembo cy’uwateguye umushinga mwiza kurusha indi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

Bizimana Jean Damascene uhagarariye urubyiruko rw’abantu bafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga wari uhagarariye umuyobozi w’uyu muryango avuga ko bateguye igikorwa cyo gushimira Uwimana Jeannette kubera uko yakoranye ubushake, ndetse akagaragaza ko abantu bafite Ubumuga na bo bashoboye.

Avuga ko icyatumye mu myaka yashize abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batajya mu irushanwa ari uko kubona amakuru byari bigoye. Ati “Ubusanzwe mu myaka yashize kumenya amakuru ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga byari ikibazo, ariko kuri ubu Leta yashyizeho umusemuzi kuri Televiziyo y’Igihugu ndetse n’umusemuzi ku rwego rwa NCPD na NUDOR ihagarariye imiryango yose y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, aho igenda itanga amahugurwa mu gusobanura uburenganzira bwa muntu bityo tugenda tumenya amakuru".

Bizimana avuga ko kuba Uwimana Jeannette yarahawe igihembo bisobanuye neza ko umuntu ufite ubumuga na we ashoboye.

Avuga ko hari ingamba bafite nk’umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Ati:"Twifuza ko Leta imenya ko abaturarwanda bose bakwiye kwisanga muri gahunda zitandukanye za Leta. Twifuza kugaragaza ko abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bajya bahabwa amakuru ahagije kimwe nk’abandi ibyo bikaganisha ko ahantu hose dusaba ko bajya bakoresha ururimi rw’amarenga ku buryo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga na bo bazajya bamenyera amakuru ku gihe kugira ngo na bo babashe kugaragara mu bikorwa by’iterambere".

Miss Uwimana Jeannette wegukanye igihembo cy’umushinga wahize indi, yishimiye impano yahawe. Ati:" Mu by’ukuri sinari niteguye ko mpabwa igihembo na RNUD ariko ndabashimiye rwose".

Avuga ko impano yahawe atagiye kuyikoresha mu nyungu ze bwite. Ati:" Impano bampaye ngiye kuyikoresha mu buvugizi ndetse n’umushinga wanjye kuko ahanini usibye gukora uwo mushinga gahunda ikomeye mfite ni ugukora ubuvugizi".

Nyampinga Jeannette avuga ko yagiye mu marushanwa ya Nyampinga wa 2022 kugira ngo agaragaze ko abantu bafite ubumuga na bo bafite amahirwe n’ubushobozi bingana nk’ay’abandi.

Avuga ko ubukangurambaga bwo gusobanurira abantu ko abafite ubumuga bafite impano, ubushobozi n’uburenganzira atazabukorera aho avuka gusa, ahubwo ngo azajya mu gihugu hose kuko hari ho usanga bagifite imyumvire idahagije.

Yongeraho ko mu bukangurambaga azakorera mu mashuri cyangwa n’ahandi nta mukobwa ufite ubumuga uzahatira kujya mu marushanwa ya Nyampinga. Ati:" Nta muntu nzahatira kujya mu marushanwa kuko atari itegeko ariko uzaba afite ubushake nzamuba hafi mwereke Ibikorwa mu buryo butandukanye uko nshoboye kose".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka