Umushinga ‘Zigama Ushore Ubeho Neza’ uzazamura imibereho y’abantu bafite ubumuga

Ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) riravuga ko umushinga witwa ‘Zigama Ushore Ubeho neza’ na ‘Dukore Twigire’ uzafasha abafite ubumuga kwibumbira mu matsinda yo kugurizanya no kwizigamira, bityo barusheho gutera imbere.

Uwo mushinga mushya uterwa inkunga na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage (BMZ) na Christian blind mission (CBM).

Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite Ubumuga NUDOR yerekanye ibyagezweho mu matsinda yo kuguza no kugurizanya ndetse unagaragaza ibisa nk’ibyo bigiye gukorwa mu tundi turere icyenda, kugeza bahetuye igihugu cyose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascene, avuga ko impamvu bahisemo amatsinda ari uko umuntu udafite amafaranga akenshi asuzugurwa mu bandi.

Ati “Impamvu twahisemo amatsinda ni uko umuntu wese ukennye aba asuzuguritse. Iyo rero bigeze ku muntu ufite ubumuga byikuba kabiri. Dusanga ubukene ari mu mutwe,tugasanga umuntu wese wahuguwe ashobor akwivana mu bukene. Dufite ubuhamya bw’uko abantu bagera 48,000 bafite Ubumuga bibumbiye mu matsinda babashije kwiteza imbere babikesheje kwizigamira ubwabo amafaranga agera kuri Miliyoni 588 Frw. Bisobanuye ko bakora bibateza imbere bishobora kwimurirwa ahandi bigafasha n’abandi bafite ubumuga mu tundi turere, bityo bakubahwa kwiteza imbere ndetse no guteza imbere igihugu muri rusange ariko binahindura imyumvire ya bamwe mu banyarwanda batekereza ko umuntu ufite ubumuga ntacyo aba ashoboye”.

Bizimana avuga ko kugira ngo ibyo bikorwa bigerweho ari uko babanza kubahugura ku kamaro ka matsinda, kubashyirira hafi abafasha myumvira babafasha gusobanukirwa uburyo bwo kuzigama no kugurizanya ndetse n’abaturage ba Karere baba barimo byumwihariko n’inzego z’ibanze mu karere baba baherereyemo.

Bizimana asaba abantu bafata ibyemezo gukangurira abafite ubumuga kujya mu matsinda bakanayashyigikira. Asaba kandi abantu bafite ubumuga kuva mu mihanda aho basabiriza ahubwo bakitabira kujya mu matsinda kuko afite umumaro.

Eugenie Mukantagwera, Umuyobozi wa CBM mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2012, avuga ko CBM ifite ubufatanye na NUDOR mu buvugizi ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga, kongerera ubushobozi abantu bafite ubumuga mu bukungu n’imibereho myiza.

Yasobanuye ibyerekeranye n’imikoranire ya CMB na NUDOR ndetse n’ibyageweho. Ati:” Ibikorwa by’amatsinda byatangiye mu mwaka wa 2015 mu Karere ka Gasabo, uyu mushinga rero impamvu mubona uri kwihutishwa mu bindi bice by’Igihugu kandi mu gihe gito ni uko nyuma y’uko bigaragaye ko watanze umusaruro mu bijyanye no kwiteza imbere, kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, guteza imbere igihugu bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere kandi ntibisaba menshi kuko bahera ku giceri gito. Babikora bahereye ku gutekereza udushinga duto duto bagafashwa kutunoza maze bakabasha kubona amafaranga ubuzima bwabo bugahinduka”.

Ku kibazo cy’umutekano w’amafaranga akusanywa n’aya matsinda y’abantu bafite ubumuga, yagize ati “turakizi ndetse tuvugana n’ama banki ku buryo yajyana amashami hasi aho abaturage bari kugira ngo babashe kubafasha”.

Barashima intera amatsinda amaze kubagezaho

Abaturage batandukanye bo mu turere uyu mushinga watangiriyemo bemeza ko amatsinda yabagiriye umumaro.

Umwe muri bo yagize ati: “Njye mfite ubumuga bw’uburwayi bwo mu mutwe. Nahuye n’ibibazo mbura abana banjye nsigara njyenyine nkigunga nkaguma mu nzu kuko numvaga ntacyo nkorera. Nyuma naje guhura na NUDOR insobanurira akamaro ko kwigira no kujya mu itsinda. Aho ngiriyemo nabashije kuguza nzana amazi iwanjye nkavomesha bityo nkabona amafaranga yo kuzana mu itsinda. Naguze ihene ubu yaranyororokeye nkuramo eshatu”.

Yongeraho ko afite gahunda y’uko uko agabanye azajya agura itungo.

Assiel Ngiruwonsanga yashinze butike agura n'inka abikesheje amafaranga yo mu itsinda
Assiel Ngiruwonsanga yashinze butike agura n’inka abikesheje amafaranga yo mu itsinda

Umusaza witwa Assiel Ngiruwonsanga ubarizwa mu itsinda abahujumugambi bo mu Karere ka Rutsiro yagize ati “Ubu tuvugana mfite inka na Butike nakuye muri iri tsinda, irimo imiceri, ibitoki byo kurya n’iby’imineke, amavuta n’ibindi. Iyo Butike itunze umuryango wanjye kuko urabona simbasha guhinga ndetse ubu mbona n’amafaranga yo kwishyura abakozi bampingira”.

Uwizeyemariya Catherine na bagenzi be bayobotse ubuhinzi
Uwizeyemariya Catherine na bagenzi be bayobotse ubuhinzi

Uwizeyemariya Catherine wo mu Murenge wa Murunda agira ati: “Twishyize hamwe mu itsinda twise Dufatanye nk’abantu bafite ubumuga. Tukimara guhugurwa ku bijyanye n’ubuhinzi twakodesheje imirima. Izi ntoryi ni izacu kandi si zo zonyine duhinga ibitunguru, Cocombre na Poivro. Ubu tugurisha bitewe n’izo umuntu ashaka kandi bikadufasha”.

Uwizeyemariya avuga ko bagemurira ikigo cy’ishuri cya Groue Scolaire Murunda, Hotel y’i Nazareth ndetse n’abaturage babishaka barabahamagara. Bazigurisha ku kilo ku mafaranga 250.

Bimenyimana Antoine we amafaranga yakuye mu itsinda yayakozemo umushinga wo korora inkoko
Bimenyimana Antoine we amafaranga yakuye mu itsinda yayakozemo umushinga wo korora inkoko

Bimenyimana Antoine na we ni umusaza ubarizwa mu itsinda Duterimbere avuga ko bafashijwe n’umukozi wa NUDOR bishyize hamwe ari 30, bakizigamira amafaranga 200 y’umugabane n’ingoboka ya 50 ariko ushaka akarenza. Ayo mafaranga yayakuyemo inkoko 5 yoroye hakaba hari ababashije gukuramo igare ryo kugenderaho, bamwe bakuramo ihene n’ibindi.

Amatsinda ya NUDOR yo kuguriza no kugurizanya asanzwe akorera mu Ntara y’Amajyepfo mu Turere twa Nyanza, Ruhango, na Nyaruguru. Akorera kandi Iburengerazuba muri Rusizi, Rutsiro na Ngororero, Iburasirazuba muri Kayonza, mu Majyaruguru muri Musanze, mu Mujyi wa Kigali muri Gasabo, ari na ho uyu mushinga ‘Zigama Ushore Ubeho neza’ watangirijwe. Ni mu gihe uyu mushinga ugiye gukorera mu Turere nka Bugesera, Burera, Muhanga, Ngoma, Rubavu, Gisagara, Rwamagana, Kicukiro ndetse na Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka