Abaturage ba Kirehe na Nyagatare bishimiye guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa

Mu rwego rwo gusoza icyumweru cyahariwe amashyamba, Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije (IUCN), mu turere twa Kirehe na Nyagatare, binyuze mu mushinga wo kubungabunga ibyogogo ukorera muri utwo turere (AREECA), hatewe ibiti 1500 bivangwa n’imyaka mu rwego rwo gusimbuza ibyapfuye ndetse hanatangwa imbabura 500 zirondereza ibicanwa.

Umushinga AREECA watanze imbabura ku baturage batishoboye
Umushinga AREECA watanze imbabura ku baturage batishoboye

Ibyo byakorewe mu Murenge wa Nyamugari na Rwimiyaga nk’uko biri mu bikorwa byari biteganyijwe mu cyumweru cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amashyamba, cyatangiye tariki 21 kugeza 26 Werurwe 2022.

Bamwe mu baturage bitabiriye icyo gikorwa ndetse bakanahabwa imbabura, bavuga ko bagorwagwa no kubona inkwi zo gucana ariko ubu bakaba bishimiye ko baruhuwe uwo mutwaro, cyane ko ari abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe batishoboye.

Uwitwa Jeannette Musengimana yagize ati “Twacanaga bitugoye bitewe n’uko muri ibi bihe ntitwabonaga inkwi mu buryo butworoheye, none uyu munsi ndashima Leta kuba batwegereje igikorwa cyiza, nkaba ntazongera gucana bingoye.”

Bishimiye guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa
Bishimiye guhabwa imbabura zirondereza ibicanwa

Mugenzi we ati “Turishimye cyane kubera izi mbabura muduhaye, ikibazo cy’inkwi muri kano gace ni ingorabahizi. Nibura ubu umuntu azajya acana umwase umwe ahishe inkono, mu gihe byasabaga umuba. Bizatuma tubona n’umwanya wo gukora ibindi biduteza imbere aho kwirirwa umuntu azenguruka ashaka inkwi, ndetse n’amashyamba asugire ahubwo dutere n’andi”.

Umuyobozi w’agategenyo w’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda, Spridio Nshimiyimana, yavuze ko gutanga izo mbabura ndetse n’umuganda wakozwe wo gusimbuza ibiti byapfuye, biri muri gahunda yo gukomeza kumvisha abaturage uruhare rwabo mu kubungabunga amashyamba mu buryo burambye hakoreshwa amashyiga arondereza ibicanwa.

Yagize ati "Ubu turimo guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kubera ko abantu batigeze bita ku bikorwa byo kubungabunga amashyamba mu bihe byashize. Mu rwego rwo kugabanya izi ngaruka turimo guhura nazo, buri wese akwiye kumva uruhare rwe mu kubungabunga amashyamba kuko twese tuzi ko ari ingenzi mu buzima bwacu. Uyu munsi hatanzwe izi mbabura mu rwego rwo kugaragaza akamaro ko gukoresha ubundi buryo mu guteka hagamijwe kurengera amashyamba.”

Ubu ngo bagiye kujya bakoresha inkwi nke
Ubu ngo bagiye kujya bakoresha inkwi nke

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe itermbere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste ndetse n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, bashimye kuba abaturage batuye muri utwo duce baratekerejweho, bavuga ko bizabafasha muri gahunda yo gukomeza kongera amashyamba ndetse no kuyabungabunga, muri utwo turere twakunze kurangwa n’izuba ryinshi biturutse ku mihindagurikire y’ibihe.

AREECA ni umwe mu mishanga igamije kubungabunga ibyogogo, ukaba ukorera mu turere twa Kirehe na Nyagatare, aho ufasha abaturage gutera amashyamba, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gutera ibiti ku nkengero z’imihanda, gutanga imbabura zironderza ibicanwa, kongerera abaturage ubumenyi ku bijyanye no kubungabunga ibyogogo, cyane cyane hitabwa ku bagore n’urubyiruko ndetse no kuvugurura inzuri.

Mu myaka ine (4) uzamara, hazaterwa hegitari 3000 z’amashyamba na hegitari ibihumbi 2000 z’ibiti bivangwa n’imyaka, hatangwe n’imbabura ibihumbi 2000. Hazatangwa kandi ibiti by’imbuto ziribwa ku miryango 3000, kubungabunga inkengero z’imihanda ibilometero 60 hanakorwe n’ibindi bikorwa bigamije kurengera amashyamba n’ibidukikije muri rusange.

Spridio Nshimiyimana, Umyobozi Mukuru w'agateganyo wa RFA yifatanyije n'abaturage bo muri Kirehe mu gutera ibiti
Spridio Nshimiyimana, Umyobozi Mukuru w’agateganyo wa RFA yifatanyije n’abaturage bo muri Kirehe mu gutera ibiti

U Rwanda rwari rwarihaye intego ko muri gahunda y’imbaturabukungu ya mbere (EDPRS I) y’Icyerekezo 2020, ari ukugira amashyamba ateye ku buso bungana na 30% by’ubuso bw’igihugu, ariko ibarura ryakozwe mu 2019 ryerekanye ko byagezweho ndetse buranarenga bugera kuri 30,4%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka