Abaturarwanda barasabwa koza mu kanwa cyane cyane igihe bagiye kuryama

Abaganga bashinzwe kuvura indwara zo mu kanwa mu Rwanda, bavuga ko zibasiye abaturage bitewe ahanini no kutoza mu kanwa cyane cyane igihe bagiye kuryama.

Barerekwa uko isuku yo mu kanwa ikorwa
Barerekwa uko isuku yo mu kanwa ikorwa

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) hamwe n’Amashyirahamwe y’Abaganga bavura indwara zo mu kanwa ndetse n’imwe mu miryango itari iya Leta, bagiye ku mashuri atandukanye kwigisha abana isuku yo mu kanwa, igikorwa cyabaye kuri wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaganga bavura amenyo ku rwego rw’Abadogiteri, Dr Pascal Ndayizeye, avuga ko abana bibasiwe n’indwara zo gucukuka kw’amenyo bitewe n’ibyo barya cyangwa banywa birimo amasukari mvaruganda, abakuru na bo bakaba bibasirwa n’indwara z’ishinya.

Dr Ndayizeye agira ati “80% by’indwara zo mu kanwa ziterwa n’isuku nke, zaba indwara z’amenyo cyangwa se iz’ishinya. Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukwita ku isuku yo mu kanwa, boza amenyo byibura kabiri ku munsi (mu gitondo na ninjoro)”.

Mugenzi we ukuriye Ishyirahamwe ry’Abaganga bavura indwara z’amenyo muri rusange, Dr Karangwa Alphonse, agira inama abantu koza mu kanwa nibura kabiri ku munsi buri gihe barangije kugira icyo bafungura, ariko hatabuzemo kubikora ninjoro umuntu agiye kuryama.

Abana bo muri GS Kagugu barimo kwiga uburyo boza mu kanwa
Abana bo muri GS Kagugu barimo kwiga uburyo boza mu kanwa

Karangwa yagize ati “Iyo wibagiwe koza mu kanwa ninjoro uba ucumbikiye uburwayi kuko ntabwo umwuka winjira mu kanwa nyamara haba hari udusimba tudakorana n’umwuka (twaje mu biryo), n’amacandwe aza mu kanwa aba ari make (agira uruhare mu kwica mikorobe). Kubera iyo mpamvu, oza mu kanwa ugiye kuryama kandi ubitoze umwana wawe”.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr Uwinkindi François, avuga ko abarwayi bangana na 5% barwaye indwara z’amenyo n’ishinya, akaba na we asaba kugira isuku yo mu kanwa no kujya bahisuzumisha nibura inshuro imwe mu mwaka.

Imiryango ya SOS Children’s Village hamwe na Miracle Corners Rwanda, yigishije isuku yo mu kanwa ndetse itanga uburoso n’umuti w’amenyo ku bana biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kagugu ruri i Kinyinya mu Karere ka Gasabo, ndetse ikaba yifuza kujya mu mashuri yo mu gihugu hose bitarenze ukwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Umuyobozi wa SOS Children Village mu Rwanda, Kwizera Jean Bosco agira ati “Dukorana n’amashuri menshi mu Rwanda ariko muri uyu mwaka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu turateganya ko dushobora gukorana na RBC, ku buryo mu mashuri yose haba gahunda y’igihe kirekire yo gutoza abana isuku yo mu kanwa, birakenewe kuri buri mwana”.

Umuryango Miracle Corners uvuga ko hakiri imbogamizi ku mashuri menshi, aho isuku idashoboka kuko ngo nta mazi ahagije bafite.

Abana n'urubyiruko bibasiwe n'indwara z'amenyo kubera kutoga mu kanwa
Abana n’urubyiruko bibasiwe n’indwara z’amenyo kubera kutoga mu kanwa

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kagugu Catholique, Habanabashaka Jean Baptiste, avuga ko bari baradohotse, ubu ngo bakaba bakangukiye kujya batungura abana bakareba abita ku isuku yo mu kanwa.

Hari abana baganiriye na Kigali Today bavuga ko hari iminsi bamara batibuka koza mu kanwa, bamwe bakaba banagira ipfunwe ryo guseka banga kwerekana amenyo, kuko baba biyumva ko adasa neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka