Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga intsinzi tariki 21/02/2022, mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu, yaje gutsinda Muhanga ibitego 3-1, yongera kubona intsinzi nyuma y’ukwezi kurenga.
Rayon Sports yabonye igitego cya mbere mu gice cya mbere cy’umukino kuri Coup-Franc yatewe na Kwizera Pierrot umunyezamu ntiyabasha kuwugarura, kiba igitego cya mbere atsinze kuva yagaruka muri Rayon Sports.

Mu gice cya kabiri cy’umukino abatoza bombi bakoze impinduka bahindura amakipe yari yabanjemo, Rayon Sports iza kubona mo ibitego bibiri byatsinzwe na Mael Dindjeke n’umutwe ku mupira yari yahawe na Iranzi Jean Claude, bose bakaba bari binjiye mu gice cya kabiri.
Icya gatatu cyaje gutsindwa na Muhire Kevin nawe wari winjiye asimbuye, mu gihe ikipe ya AS Muhanga yaje nayo yatsinze igitego kimwe cyatsinzwe na Thanksgiving Moses, umukino urangira Rayon Sports itsinze ibitego 3-1.
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanjemo mu gice cya mbere
Hategekimana Bonheur, Sekamana Maxime, Mitima Isaac, Nsengiyumva Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mugisha Francois Master, Kwizera Pierrot, Mico Justin, Ishimwe Kevin, Rudasingwa Prince, Mujyanama Fidele

Abakinnyi 11 Rayon Sports yatangiranye mu gice cya kabiri
Hategekimana Bonheur, Sekamana Maxime,Nsengiyumva Isaac, Mitima Isaac, Iranzi Jean Claude, Mugisha Françis Master, Kwizera Pierrot, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Souleymane Sanogo, Mael Dindjeke.









National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Baburagutsinda imikino ikenewe bagatsinda muhanga
ibyo nibyiza kuba yatsinze ino competision ark mugihe idatsinda muri champion nabwo binshimisha nagato mushiremo agatege imikio 8 isigae yose tuyitsinde bitazagaragara nabi kuburyo icya mahoro twacyijyamo dufite icyizere cyokugitwara
Hhhhhhhh, abareyon baherukaga ibyishimo kera koko???! Wagirango batwaye igikombe.