KNC yatangaje ibiciro bizagenda bihinduka uko umukino wa Gasogi na Kiyovu wegereza
Ikipe ya Gasogi United yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira ku mukino uzahuza ikipe ya Gasogi United na Kiyovu Sports, aho ibiciro biteganyijwe ko bizahinduka ku munsi w’umukino
Mu gihe hakibura ibyumweru hafi bitatu ngo ikipe ya Gasogi United yajire Kiyovu Sports, Gasogi yatangaje ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino izaba yakiriye.
Umuyobozi wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles "KNC" uherutse no gutangaza ko gutsindwa na Kiyovu byaba ari uguhemukira umupira w’amaguru, ni nawe watangaje ibiciro byo kwinjira hakibura ibyumweru bitatu.

KNC yatangaje ko abazagura amatike mbere bazagura ku giciro gitandukanye n’icyo abazagura ku munsi w’umukino bazishyura.
Yavuze ko amatike ya make azagurishwa kugera tariki 06/04 aho abicara ahasigaye hose hadatwikiriye bazaba bishyura 2,000 Frws mu gihe nyuma y’iyo tariki bizaba 3,000 Frws.
Ahatwikiriye kugera tariki 06/04/2022 bizaba ari ibihumbi bitanu, nyuma yaho bibe 10, 000 Frws. Muri VIP mbere y’itariki 06/04 bizaba ari 10,000 Frws nyuma azabe 20,000, mu gihe VVIP bizaba ari 20,000 Frws mbere, naho kuva tariki 06/04 kugera tariki 15/04 bikaba 30,000 Frws.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Icyo saba KNC fite impano yo gukina foot kandi ndashaka gukinira gasogi united KNCnambabarire afashe kuko ndamukunda number zanjye ni 0789045952
0735157819 murakoze.