Will Smith yakubise urushyi umunyarwenya Chris Rock amusanze ku rubyiniro

Icyamamare muri sinema, Will Smith, yakubise urushyi mu ruhame umunyarwenya Chris Rock amusanze ku rubyiniro, ubwo yari amaze gutebya ku mugore we Jada Pinkett Smith, bari mu muhango wo gutanga ibihembo bya filime byiswe Oscars, byatangagwa ku nshuro ya 94.

Ubwo Smith yakubitaga urushyi Chris Rock
Ubwo Smith yakubitaga urushyi Chris Rock

Chris Rock, urwenya yateye kuri Jada Pinkett Smith, yavuze ko yiyogoshesheje akamaraho umusatsi, ati “Jada, agiye kujya muri GI Jane 2.”

GI Jane ni filime itarakunzwe cyane yasohotse mu 1997, ivuga ku mugore wagiye mu myitozo ikarishye ya gisirikare. Yakinwe na Demi Moore, iyobowe na Ridley Scott.

Smith yahise amusanga kuri ‘Stage’ yivamo urushyi ararumukubita aragaruka aricara, maze aravuga ati “Vana izina ry’umugore wanjye mu kanwa kawe.”

Jada Pinkett, umugore wa Will Smith yari yaravuze ko impamvu akomeje kubura imisatsi, ari uburwayi bwo gupfuka umusatsi bwitwa alopecia.

Smith wari umaze gutwara Oscars ye ya mbere kubera filime yakinnyemo yitwa King Richard, ari se w’abakinnyi ba Tennis Venus na Serena Williams, mu ijambo ryo kwakira igihembo cye, Smith yasabye imbabazi.

Yagize ati “Ndashaka gusaba imbabazi Academy. Ndashaka gusaba imbabazi abandi bose hano. Urukundo rwagukoresha ibintu by’ubusazi.”

Chris Rock wari waje ku rubyiniro ngo atange igihembo cya documentary nziza, amaze gukorwa mu nsina z’amatwi, yaguye mu kantu ariko ariyumanganya, ati “Ibi ni ijoro ridasanzwe mu mateka ya televiziyo.”

Will Smith n'umugore we Jada Pinkett Smith
Will Smith n’umugore we Jada Pinkett Smith

Muri ibi birori byaberaga muri Dolby Theatre i Los Angeles, buri wese yatunguwe n’icyo gikorwa. Bamwe babanje kwibaza ko ari imikino, kuko na Will Smith yabanje gusa n’useka ibyari bimaze kuvugwa na Rock.

Ubwo ibyo byabaga, muri icyo cyumba habayeho guceceka kudasanzwe. Buri wese yari atunguwe.

Icyakora Jada byagaragaye nk’ibimubangamiye, n’ubwo bamwe baketse ko byasaga nk’ibyo bateguye mbere, nk’uko ibinyamakuru birimo The Mirror na BBC byakomeje bibitangaza.

Smith we yakuyeho urujijo ubwo yahagurukaga agakubita Rock yihanukiriye, aha byabonetse ko atari imikino. Ndetse Smith ubwo yari asubiye kwicara yavuze aranguruye yihaniza Rock, mu magambo mabi, kutazana umugore we mu magambo ye, byafashwe ko yari akomeje.

Si ubwa mbere Chris Rock ateye urwenya kuri Jada Pinkett Smith muri Academy Awards, kuko mu 2016 Rock wari uyoboye Oscars ubwo Jada Pinkett Smith yari muri bimwe mu byamamare, banze kujya muri ibi birori bavuga ko bitarimo guha agaciro abantu bose.

Rock yagize ati “Jada Pinkett Smith kutitabira Oscars ni nkanjye kutitabira imyenda y’imbere ya Rihanna. Ntabwo nari natumiwe”.

Bamwe mu bagize uruganda rwa sinema banenze Smith, aho uwatunganyije filime ya The Last Samurai, Marshall Herskovitz, yahamagariye Academy kumufatira ibihano, ndetse n’umukinnyi wa Star Wars Mark Hamill, ibyabaye yabyise “ibihe bibi bya Oscars”.

Ariko umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Tiffany Haddish yavuganiye Smith, avuga ko yarengeraga umugore we. Ni mu gihe Jaden Smith, umuhungu wa Will Smith yanditse kuri Twitter nyuma yuko se akubise Chris Rock ati “Uku ni ko tubigenza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka