Igitekerezo: Ese gushaka umugabo/umugore ni byo byihutirwa cyane ko bahora babyibutsa?

Hirya no hino mpora numva Abanyarwanda baba abakuru cyangwa abato bibutsa abandi ko batinze gushaka umugabo cyangwa umugore, bikantera kwibaza niba ari byo bintu byihutirwa kurusha ibindi, ku buryo bagera n’aho kubyibutsa umuntu.

Ibi kandi bigenda bifata indi ntera aho mbona hari n’ababyishyuza abandi cyangwa umuntu agahezwa mu bintu runaka bamutesha agaciro ngo ni uko atari yashaka umugabo cyangwa umugore. Bamwe bakakumvisha ko utarashaka nta jambo rizima yaba afite, mbese bakwereka ko ubutwari bwa mbere yari kuba yarakoze ari uko yari kuba yarashatse.

Ibi byaje kuntera kwibaza impamvu umuntu bamuhoza ku nkeke ngo ntarashaka, kandi muri bose ntawe uzi neza gahunda afite ndetse n’icyo aha agaciro kurusha ikindi, ku buryo bamutondekera ku murongo ikibanza n’igiheruka. Kandi nyamara ibindi bikorwa umuntu agenda abigeraho babibonesha amaso gusa, ntawigeze amwishyuza ikintu runaka ngo ko ataragikora kuko bataba bazi gahunda ze ndetse n’icyo yashyize imbere y’ikindi. Ariko bigeze mu gushaka ukagira ngo abantu ni bo bamenyera umuntu ko igihe kigeze cyangwa cyarenze.

Hari n’abatangira kubarira umuntu ngo imyaka yarengejeho mu gihe yari kuba yarashatse, cyangwa bagahita bakubarira ngo wari kuba ufite umwana ungana gutya na gutya, cyangwa umubare w’abana runaka. Ubwo bamwe ngo baba bahereye ku myaka yemewe n’itegeko yo kuba umuntu yashaka. Nyamara nkabibutsa ko habaho itariki umuntu yemerewe kuba yashaka, ariko nta gihe ntarengwa.

Ubundi umuntu wese mukuru aba afite ibyo yifuza kuzageraho mu buzima ndetse n’icyerekezo yihaye. Uko abishyira mu bikorwa cyangwa uko abikurikiranya bigenda bitandukana bitewe n’umuntu ku wundi.

Numva umuntu atari akwiye guhora yishyuzwa gushaka, keretse wenda bigaragara ko atifitemo ubushobozi bwo kwifatira imyanzuro. Ariko niba ari uko bimeze numva uwo banamwihorera kuko n’ubundi n’urugo ubwo ntiyaba afite ubushobozi bwo kurwubaka.

Singiye kuvuga ngo gushaka si byiza cyangwa se ngo si ngombwa...Oya. Ni byiza ndetse ni ngombwa ndetse cyane, ariko byose biterwa n’ugiye kubikora n’icyo agiye kubikorera ndetse n’igihe ashaka kubikorera.

Reka nsoze nifuriza abashatse kuzazubaka zigakomera mukagera ku ntego mwihaye. Abatarashaka namwe bitewe na gahunda mwihaye ubwo nimubona biri ngombwa ko mushaka muzashaka kandi namwe bizabahire nimufata umwanzuro.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Kwivanga mu buzima bwite bwumuntu si byiza.cyane ko uba utazi impamvu n’imishinga bye

Eug yanditse ku itariki ya: 30-03-2022  →  Musubize

Muraho neza! Numva gushaka bikwiye kubaho mu gihe umuntu yabiteguye ntawashaka kuko yabigiriwemo inama cg ngo nuko bamugaye kuko yatinze gushaka.

Ndatimana Fidele yanditse ku itariki ya: 28-03-2022  →  Musubize

Nabo babivuga barabizi ko urogo Ari ishuri ubwo rero migihe utiteguye byaba iribibi kuko harigihe utarisoza da

Inoc yanditse ku itariki ya: 28-03-2022  →  Musubize

Nabo babivuga barabizi ko urogo Ari ishuri ubwo rero migihe utiteguye byaba iribibi kuko harigihe utarisoza da

Inoc yanditse ku itariki ya: 28-03-2022  →  Musubize

Igitekerezo cyiza cyanee!
Societe yacu njye mbona ntazi ibyayo peee! Muri bibiliya umukozi w’Imana yaravuze ngo gushaka ni byiza ariko kudashaka bikaba byiza kurushaho, Banyarda Banyardakazi, mureke kwikorera imisaraba itari iyanyu no gushaka gutokorq ikiri mu maso y’a andi mwe mwiretse, Yezu yaravuze ngo: « Mwiririre n’urubyaro rwanyu we mu mureke » !!! Mureke kubaza ibibazo by’amafuti abantu kuko ntimuzi projets zabo, mu menye ibyanyu kuko buri wese afite umusaraba we!

Mafene yanditse ku itariki ya: 27-03-2022  →  Musubize

Igitekerezo cyiza cyanee!
Societe yacu njye mbona ntazi ibyayo peee! Muri bibiliya umukozi w’Imana yaravuze ngo gushaka ni byiza ariko kudashaka bikaba byiza kurushaho, Banyarda Banyardakazi, mureke kwikorera imisaraba itari iyanyu no gushaka gutokorq ikiri mu maso y’a andi mwe mwiretse, Yezu yaravuze ngo: « Mwiririre n’urubyaro rwanyu we mu mureke » !!! Mureke kubaza ibibazo by’amafuti abantu kuko ntimuzi projets zabo, mu menye ibyanyu kuko buri wese afite umusaraba we!

Mafene yanditse ku itariki ya: 27-03-2022  →  Musubize

Gushaka ni byiza ariko ni gahunda bwite y’umuntu iyo wihuse ugashaka uwo udashaka bikuguraho ingaruka. Nyuma y’ubukwe se si wowe wirwanaho?

Jamy yanditse ku itariki ya: 27-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka