Indwara nyinshi abaturarwanda bahura na zo bashobora kuzirinda – MEDSAR

Umuryango w’abanyeshuri biga ubuganga mu Rwanda (MEDSAR) urishimira ko mu myaka 25 umaze ushinzwe wagize uruhare mu kwigisha abaturarwanda uko bakwiye kwita ku buzima bwabo kugira ngo birinde indwara zitandukanye.

Umuyobozi w’umuryango MEDSAR, Niyongira Eric, avuga ko uyu muryango uhuriwemo n’abize ubuganga ndetse n’abakibwiga, ufite abanyamuryango bagera kuri 900 ukaba waratangiye mu 1997. Ufite intego eshatu z’ingenzi ari zo guhuriza hamwe abanyeshuri biga ubuganga mu Rwanda, guteza imbere ubumenyi n’ubushakashatsi, ndetse no gushyigikira ibikorwa biteza imbere abaturarwanda.

Kimwe mu byatumye umuryango w’abanyeshuri biga ubuganga utangizwa, ngo byari mu rwego rwo gufasha abanyeshuri biga ubuganga kuzavamo abaganga beza bazagirira umumaro Igihugu.

Kugira ngo iyi ntego bayigereho, Niyongira uyobora MEDSAR avuga ko bagerageza gushaka uburyo bigisha abanyamuryango babo haba mu kubashakira amahugurwa, ndetse no kubasobanurira ibibazo Igihugu gifite kugira ngo bazabashe gukomeza amasomo yabo, bibanda ku byo Igihugu kibakeneyeho cyane cyane mu kuvura indwara zitandukanye.

Usibye gukora ibyerekeranye n’ubuvuzi, ngo begera n’abaturage aho bari bakabigisha uburyo bwo kwirinda indwara nyinshi badategereje ko bazirwara ngo bajye kwivuza, ndetse bakabigisha n’uko bafata neza ubuzima bwabo, uko barangwa n’isuku ihagije, ndetse no kubakangurira kwivuza hakiri kare.

Bimwe muri ibyo bikorwa bya vuba bafashije abaturage harimo ibyo bakoreye mu Karere ka Kayonza muri Gashyantare 2022 aho bafatanyije n’abaganga bavura indwara zo mu kanwa n’abavura indwara z’amaso, ndetse n’abandi bavura indwara zitandura, muri rusange bakaba barahaye serivisi abaturage babarirwa mu 1000.

Umuyobozi wa MEDSAR, Niyongira Eric
Umuyobozi wa MEDSAR, Niyongira Eric

Umuyobozi w’uyu muryango wa MEDSAR wizihiza imyaka 25 ishize ushinzwe, avuga ko n’ubwo hari byinshi wagezeho mu guteza imbere ubuvuzi, bagifite byinshi bifuza gukora kugira ngo babashe kugera ku baturarwanda benshi bashoboka.

Ati “nk’ubu dukorera mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Huye, Gisagara na Nyanza, ariko turifuza kugera mu gihugu hose, kugira ngo abaturarwanda batandukanye tubashe kubagezaho serivisi zacu, kuko twizera ko indwara nyinshi bahura na zo bashobora kuzirinda, kandi natwe nk’urubyiruko tugatanga umusanzu wacu mu kubaka Igihugu.”

Umwe mu banyamuryango ba MEDSAR witwa Kamanda Ange Pascal wiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko kuba mu muryango wa MEDSAR bimufitiye akamaro kanini.

Ati “Mbere ubwo najyaga muri Kaminuza nari nzi ko kwiga amasomo ukamenya ibyo wize mu ishuri bihagije kugira ngo ube umuganga mwiza. Ariko uko iminsi yagiye ishira, nagiye mbona ko hari byinshi umuntu akeneye kwiga bituma azaba umuganga mwiza. Rero MEDSAR ni umuryango uguha urubuga rwo kwiga ibyo byose utabonera mu ishuri birimo nko gukora ubushakashatsi, kumenya gutegura ibikorwa bikagenda neza, gutanga amahirwe ku bandi kugira ngo bige, kwegera abaturage aho batuye tukabafasha kumenya ibyerekeranye n’indwara, ibyo byose bikagufasha kumva ko hari icyo ugomba gukora kugira ngo ubuzima bw’abaturarwanda bugende neza, ariko nawe ukagira ibyo wiga ku giti cyawe bigufasha kuba umuganga mwiza.”

Dr. Ndimubanzi Patrick avuga ko hari gahunda yo kongera umubare w'abiga ubuvuzi mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ibyerekeranye n'ubuzima mu Rwanda
Dr. Ndimubanzi Patrick avuga ko hari gahunda yo kongera umubare w’abiga ubuvuzi mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ibyerekeranye n’ubuzima mu Rwanda

Mu gihe mu Rwanda hakunze kuvugwa ikibazo cy’umubare udahagije w’abakora mu buvuzi, ndetse n’abaganga b’inzobere bakaba bake, Dr. Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, avuga ko ubu hariho gahunda yo kongera umubare w’abiga ubuganga.

Ati “Ejobundi twatangije izindi gahunda 13 ku buryo umubare w’abiga ubuvuzi urimo kwiyongera, by’umwihariko abiga ubuganga (Medecine) uziyongera cyane uve ku bantu 80 buri mwaka ugere ku bantu 150.”

Ubu abanyeshuri bose biga ibijyanye n’ubuvuzi barabarirwa mu bihumbi bitandatu mu gihugu cyose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka