Natwe nimutwumve! Abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN basabye Amerika, u Bubiligi n’u Burayi guha agaciro ibibazo byabo

Abagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe n’imitwe y’iterabwoba ya MRCD na FLN, yari iyobowe na Paul Rusesabagina, basabye Amerika, u Bubiligi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU), guha agaciro ibibazo bahuye na byo.

Abahagarariye abagizweho ingaruka n'ibitero bya FLN n'umwunganizi wabo mu mategeko ubwo bari bamaze gushyikiriza ubusabe bwabo Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika
Abahagarariye abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN n’umwunganizi wabo mu mategeko ubwo bari bamaze gushyikiriza ubusabe bwabo Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika

Ku wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022, abagizweho ingaruka n’ibyo bitero, babinyujije kuri umwe mu bunganizi babo, bashyikirije ubusabe bwabo(Petition), Ambasade za Amerika n’u Bubiligi, ndetse n’Ubumwe bw’u Burayi, mu rwego rwo gusaba kurekera kugaragaza ko Rusesabagina ari inzirakarengane, nyamara mu by’ukuri ibikorwa bye, hari inkuru itavugwa y’abo byagizeho ingaruka.

Ati: “Iyo bavuga kuri Rusesabagina, bamusobanura nk’inzirakarengane. None twe turi iki?”

Thacien Hakizimana, umukozi muri Sosiyete itwara abagenzi ya Omega Safaris yangirijwe bisi ebyiri muri ibyo bitero bya FLN mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda hagati ya 2018 na 2019, yagize ati: “Twe turenze kuba inzirakarengane kuko bamwe muri twe bagifite ingaruka z’ibitero, byagizwemo uruhare na Rusesabagina, amashusho ari ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga.”

Hakizimana n’abandi barenga 90 ni ababuranyi mu rubanza rw’ubujurire aho Rusesabagina n’abandi 20 bahamwe n’ibyaha bitandukanye bijyanye n’iterabwoba, bakaba basaba indishyi z’akababaro Rusesabagina n’abo bareganwa ku bw’ingaruka bagizweho n’ibyo bitero.

Hakizimana yavuze ko ibyo bakoze biri mu rwego rwo kugeza ubwo butumwa mu bihugu, cyane cyane Amerika aho Rusesabagina yari atuye ndetse n’u Bubiligi afitiye ubwenegihugu, n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi u Bubiligi bubereye umunyamuryango.

Hakizimana yakomeje agira ati: “Turashaka ko bamenya ko dufite akababaro. Niba ari ubutabera, twese dukwiye ubutabera. Abavuga ko Rusesabagina yarenganye birengagije ibyo twanyuzemo. Twatakaje bisi ebyiri, imwe nshya, bidutera igihombo kinini.”

Yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ibyabaye kandi mu rukiko Rusesabagina yemeye ibyo yakoze kandi yatewe na bamwe mu bo baregwa hamwe, ndetse n’abahagarariye Ambasade n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Imyifatire y’uburyo bubiri

Hakizimana yavuze ko babibona nko kubogama kuko uruhande rwabo rwirengagijwe, nyamara ambasade z’ibihugu zimwe zaratanze umuburo ku baturage babyo kudakorera ingendo muri Nyungwe no mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda ubwo ibyo bitero byabaga.

Hakizimana umwe mu bagizweho ingaruka na biriya bitero bari baherekejwe n’umunyamategeko, yagize ati: “Turashaka ko baza kureba ibyabaye, bakishyira mu mwanya wacu kandi bakanareba ibibazo byacu. Natwe turi abantu kandi dukwiye ubutabera.”

Umunyamategeko Murangwa yavuze ko hagomba gusuzumwa ingorane z'abahohotewe
Umunyamategeko Murangwa yavuze ko hagomba gusuzumwa ingorane z’abahohotewe

Faustin Murangwa, umunyamategeko watanze ibaruwa iriho imikono y’abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN na MRCD, yavuze ko bamwe mu bayobozi bo muri ibyo bihugu bagiye bavuga ku mugaragaro ibya Rusesabagina, ndetse bakajya imbere basaba ko yarekurwa.

Ati: “Imwe mu mpamvu nyamukuru zituma bakomeza gusaba ko arekurwa ni uko bahaye umuryango wa Rusesabagina urubuga rwo kuzenguruka bamugaragaza nk’inzirakarengane ariko nanone twatekereje ko ari ngombwa ko abagizweho ingaruka n’ibitero na bo bahabwa amahirwe yo gutegwa amatwi bakumvwa.”

Murangwa yavuze ko mu gihe bizeye ko ubutabera buzakora akazi kabwo, ari ngombwa ko ibyo bihugu bimenya bikanemera ibibazo abagizweho ingaruka n’ibitero kuko hari ibimenyetso byerekana ko ibyo bitero byabaye kandi hari abo byahungabanyije.

Ati: “Iyo twumvise abantu bavuga ko agomba kurekurwa ku mpamvu bita kurengera ikiremwamuntu, bibabaza abahungabanyijwe n’ibitero yayoboye. Dufite abantu batagifite imibereho, abandi bafite ibikomere by’ubuzima bwabo bwose ndetse n’imiryango yabuze ababo.”

Uyu munyamategeko yavuze ko inyandiko zisinywaho (petition) zatanzwe kandi bazategereza igisubizo. Yaboneyeho kuvuga ko bimwe mu bihugu nk’u Bubiligi byafatanyije mu iperereza ko bitagomba kugorana mu kumva ibibazo by’abagizweho ingaruka na biriya bitero.

Urukiko rw’ubujurire ruzatangaza imyanzuro mu rubanza rw’ubujurire ku itariki ya 4 Mata 2022.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nuko nuko Me Murangwa F.Bismarck

Ndanga Rutayisire yanditse ku itariki ya: 26-03-2022  →  Musubize

Uyu mu avocat Ndamukunda si muzi vyane ariko uko nkomeza kumukurikira muri media mbona azi ibyo akora kdi abikora neza, nasanze yanga akarengane kandi akabigaragaza ndibuka avuga ko Afande Kabera none na Rusesa ntamworoheye?

Ndanga Rutayisire yanditse ku itariki ya: 26-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka