Madamu Jeannette Kagame yijeje umusanzu we mu kubaka ishuri rya St Albert mu Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yashimye ubupfura bwaranze abari impunzi bize mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Albert (Collège Saint Albert) ry’i Bujumbura mu Burundi.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabitangaje ku wa 25 Werurwe 2022 mu muhango wo kumurika igitabo ‘Le Collège St Albert de Bujumbura’ gifatwa nk’ikimenyetso cyo gushyira hamwe kwa muntu.

Agaruka ku ndangagaciro y’ubupfura yaranze abafashe iya mbere mu gushinga iri ishuri, yagize ati, “Mwatubereye Imfura ! Kuko Imfura, ni yo musangira ntigucure, mwajya inama ntikuvemo, wapfa ikakurerera."

Mu gusoza ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yijeje umusanzu we mu gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka ishuri rya St Albert mu Rwanda.

Amavu n’amavuko ya Collège St Albert

Mu mwaka w’i 1959 bamwe mu Banyarwanda barameneshejwe ubwo habaye icyiswe ‘Revolution’ yo kwamagana ingoma ya cyami. Icyo gihe imiryango y’Abatutsi yaratotejwe ndetse bamwe barameneshwa bagana inzira y’ubuhungiro.

Ishingwa rya Collège St Albert ryagizwemo uruhare n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga mu gihugu cy’u Bubiligi bagamije gufasha bagenzi babo bari impunzi babuzwaga amahirwe yo kwiga.

Ishuri St Albert ryashinzwe ku itariki ya 15 Ugushyingo 1963 ritangirana abanyeshuri 76.

Abaryizemo n’abaryigishijemo batozwaga kurangwa n’ubwitange ndetse n’ubupfura n’ubwo bataburaga guhura n’imbogamizi nyinshi zirimo nko kuba benshi mu bahigishaga bari abakorerabushake. Bamwe muri bo ndetse bahisemo gusezera akazi kabahembaga ku kwezi biyemeza kuza gutanga umusanzu muri iryo shuri. Byatumye abahigaga na bo biga bashyizeho umwete maze ubumenyi bwahatangirwaga bubagirira akamaro.

Collège St Albert yongera kandi kuzirikanwa kubera uruhare iri ishuri ryagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, aho abari abasore n’inkumi bayinyuzemo bitanze batizigama ndetse bamwe bemera guhara imirimo itandukanye bari bamaze kubona aho bari baherereye, basanga bagenzi babo ku rugamba.

Abagize umuryango Club Solidarité St Albert ihuriwemo n’abize, abigishije ndetse n’inshuti za Collège St Albert barifuza kongera gushinga ishuri ry’indashyikirwa mu Rwanda rikitiriwa Collège Saint Albert mu rwego rwo gusubiza agaciro isoko bavomyeho ubumenyi ndetse n’umuco.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka