Bashenguwe n’agahinda mu gushyingura Yvan Buravan (Video)

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, urubyiruko, abakuze n’abahanzi, abayobozi n’abakunda umuziki wa Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana, bamuherekeje, bamusezeraho bwa nyuma n’agahinda kenshi n’amarira, akaba yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo.

Urupfu rwa Dushime Burabyo Yvan Buravan rwatangajwe n’abo mu muryango we ku ya 17 Kanama 2022, aho bavuze ko yazize indwara ya kanseri y’impindura (Pancreatic Cancer), akaba yaraguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Yvan Buravan yanshenguye imitima ya benshi, bikaba byagaragaye none ubwo yasezerwagaho bwa nyuma, aho yaherekejwe n’imbaga y’abantu b’ingeri zose.

Ubwo yasezerwagaho ku itariki 23 Kanama 2022, byahamije igikundiro yari afitiwe, ku myaka 27, abakomeye n’aboroheje bose bakaba barashenguwe n’agahinda.

Mu bamuherekeje harimo Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, wavuze ko igihugu kibuze umuntu w’ingirakamaro kandi wiyoroshyaga.

Yagize ati “Yari umwana w’Igihugu ukunda abantu, yakundaga Imana. Yacaga bugufi bidasanzwe”.

Umubyeyi we, Burabyo Michael yongeyeho ko yamubonaga nk’umwana ufite icyerekezo gikomeye uzagera kure.

Ati “Ibi bihe byo kumusezeraho bitweretse ko yari afite inshuti koko, gusa yanakundaga umuco”.

Yvana Buravan wari umaze igihe kitari gito mu muziki, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Malaika, This is love, Ninjye nawe, Oya, Just a dance, Garagaza, canga Irangi, Si belle n’izindi zakunzwe na benshi.

Imana imwakire mu bayo.

Reba muri iyi video uko umuhango wo kumushyingura wagenze:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

muraho neza mukomeze kwihana twabuze umuntu nakundi umuryangowe ukomeze kwihangana ukuntutwamukundaga umusorewacu yoo! imana izamwakiremubayo mukomeze kwihangana mugire amahoro.

ni Divine imuhanga yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

muraho neza mukomeze kwihana twabuze umuntu nakundi umuryangowe ukomeze kwihangana ukuntutwamukundaga umusorewacu yoo! imana izamwakiremubayo mukomeze kwihangana mugire amahoro.

ni Divine imuhanga yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Muvandimwe wanjye ndagukunda Ugire Iruhuko ridashira kandi ujye udusabira ku Mana .

NYANDWI JAPHET yanditse ku itariki ya: 26-08-2022  →  Musubize

buravan twese twamukundaga nindirimbo ze twazikundaga gusa imana yaravuze uwapfuye yizera azazuka .imana imwakire mubayo.

Dushime cloude yanditse ku itariki ya: 26-08-2022  →  Musubize

Twese yadushenguye umutima.Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga Imana abakristu dusenga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

munana yanditse ku itariki ya: 25-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka