Abaturiye Pariki y’Akagera barishimira ibyavuye ku musaruro w’ubukerarugendo

Niyonzima Olivier ukuriye agakiriro ka Cyarubare, yatangaje ko yishimira ko betejwe imbere nta n’umwe uhejwe yaba umugore cyangwa Umugabo.
Mubuhamya bwe, yavuze ko muri aka gakiriro gakoreramo abagabo 30 n’abagore 35. Muri aba bose bakora ubudozi, ububaji, gusudira, no gushushanya.

Yagize ati “Mbere y’uko tuza muri iyi nzu mwatwubakiye, twari tubayeho ariko kwiyubaka byaratugoraga. Uyu munsi turabona ibiraka bitandukanye, hari n’ibiva muri Pariki y’Akagera, ndetse n’ahandi.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruvuga ko nyuma y’icyorezo cya COVID-19 inyungu iva mu bukerarugendo mu mwaka ushize yazamutseho 25%, iva kuri miliyoni 131 z’Amadolari ya Amerika zinjiye mu 2020 igera kuri miliyoni 164 mu mwaka wa 2021.

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yatangaje ko kwiyongera kw’amafaranga ava mu bukerarugendo byatumye batera inkunga imishinga 72 ituriye Pariki zitandukanye ibarizwa mu turere 12 duturiye Pariki zitandukanye.

Akomeza avuga ko kuri ubu bongereye amafaranga y’urwunguko bagenera abaturiye Pariki z’Igihugu aho yavuye kuri miliyari imwe na miliyoni 900 Frw akagera kuri miliyari 2 Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabima Jeanne, yasabye abaturage gukomeza gusigasira pariki, babungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ari nako ibabyarira inyungu.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka