Minisitiri Maj. Gen Murasira ari mu ruzinduko muri Botswana

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, ari muri Botswana aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu.

Muri uru ruzinduko yatangiye kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, Minisitiri Murasira yashyize umukono ku masezerano yerekeranye n’ubutwererane mu by’Ingabo. Yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Botswana, James Musoni.

Minisitiri Murasira kandi muri uru ruzinduko ari kumwe na Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.

U Rwanda na Botswana uretse amasezerano yashyizweho umukono uyu munsi mu bijyanye n’iby’Ingabo, ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku masezerano arimo ubujyanama mu by’ububanyi n’amahanga, umushinga w’amasezerano mu birebana n’urwego rw’amagereza, ndetse n’umushinga w’amasezerano mu birebana n’amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere.

Ni amasezerano yasinywe muri Kamena uyu mwaka hagati ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Botswana, Hon. Dr. Lemogang Kwape.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka