Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu muri Kigali Arena ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yakinaga umukino wayo wa nyuma w’amatsinda, aho yahuraga n’ikipe ya Tunisia iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20
Ni umukino u Rwanda rwatangiye neza aho rwayoboye kugera aho rwari rufite ibitego bitandatu kuri bitatu (6-3), nyuma ikipe ya Tunisia iza kuyigaranzura birangira yegukanye uyu mukino ku ntsinzi y’ibitego 43 kuri 26.

Tunisia y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze u Rwanda
Gutsindwa uyu mukino byatumye u Rwanda rusoza imikino y’amatsinda ku mwanya wa kane, rukaba rugomba gukina na Congo ku munsi w’ejo bahatanira umwanya wa karindwi, itsindwa ikazasorreza ku mwanya wa munani ari naya makipe yitabiriye iri rushanwa.














AMAFOTO: NIYONZIMA Moise
National Football League
Ohereza igitekerezo
|